Kuri X Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibimaze iminsi bivugwa ko hari Umunyasudani y’Epfo waburiwe irengero mu Rwanda atari byo ahubwo yari yagiye gusura mugenzi we ararayo.
Iby’uko yaburiwe irengero byatangajwe n’uwiyise Pontifex Gingo wari watabaje inzego z’umutekano w’u Rwanda avuga ko hari umunyeshuri wiga amategeko ukomoka muri Sudani y’Epfo waburiwe irengero.
Uyu muntu cyangwa iri tsinda kuri X bigaragara ko bibanda ku bibera muri Sudani y’Epfo no ku baturage b’iki gihugu baba mu mahanga.
Nyuma yo kumutabariza, nta gihe kinini cyatambutse Polisi ihita itangaza ko uwo mukobwa yabonetse kwa mugenzi we yari yagiye gusura.
Ubutumwa bwayo bwagiraga buti: “Umunyeshuri ukomoka muri Sudani y’Epfo wiga amategeko ntabwo yaburiwe iregero. Yasuye mugenzi we (umukobwa) w’inshuti ye bigana w’Umunyarwandakazi ararayo.”
The South Sudan Law Student was not missing. Apparently, she had visited her Rwandan friend and classmate (female) and stayed overnight.
Thank you https://t.co/EDQb53QUsx
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) March 16, 2024
Bikimara kumenyekana ko uwo mukobwa yabonetse kuri rwa rubuga rwa Pontifex Gingo hatambutse ubundi butumwa bushimira Polisi kubera umuhati wayo mu gucunga umutekano w’Abanyarwanda n’abandi barutuye.