Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyemari Ushakishwa n’u Rwanda Yitabaje Urukiko Rukuru Rwa Kenya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Umunyemari Ushakishwa n’u Rwanda Yitabaje Urukiko Rukuru Rwa Kenya

Last updated: 01 March 2022 2:08 pm
Share
SHARE

Umushoramari Nathan Lloyd Ndung’u ukomoka muri Kenya yitabaje Urukiko rukuru rw’icyo gihugu, arusaba guhagarika icyemezo cyo kuba yakoherezwa mu Rwanda no gutesha agaciro ubusabe bwa polisi mpuzamahanga busaba ko afatwa.

Uyu mugabo unafite ubwenegihugu bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika yafashwe ku wa 31 Mutarama avuye muri icyo gihugu, ageze i Nairobi muri Kenya.

Ashakishwa ngo arangize igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu yakatiwe adahari n’inkiko zo mu Rwanda mu 2012, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’uburiganya.

Ni ibikorwa bifitanye isano n’umudugudu ugezweho yubakaga mu karere ka Gasabo wiswe Green Park Villas, binyuze mu kigo DN International Ltd yashinze.

Uyu mugabo aheruka kurekurwa n’urukiko by’agateganyo atanze ingwate ya miliyoni 1 y’amashilling ya Kenya, ni ukuvuga nibura miliyoni 8.7 Frw.

Ikinyamakuru Business Daily cyo muri Kenya cyanditse ko Ndung’u yitabaje Urukiko rukuru, avuga ko ifatwa rye ritakurikije amategeko, ahubwo ari ugukoresha nabi ububasha.

Yavuze ko ari ku gitutu cy’u Rwanda, ku buryo ashobora gufungwa ndetse akanicwa.

Mu 2010 nibwo DN International yatangije umushinga wo kubaka inzu zisaga 50, buri imwe ifite agaciro ka miliyoni 75 Frw. Wagombaga gutwara miliyoni $6,2 kuri hegitari umunani.

Ba nyirazo barimo abahise bamuha amafaranga, bagombaga kubona izo nzu bitarenze impera z’uwo mwaka. Nyamara warangiye hubatswe izitageze ku 10.

Nathan Lloyd yaje gutabwa muri yombi, ariko aza kurekurwa kugira ngo aburane ari hanze. Yahise ahunga igihugu mu 2011, atangira gushakishwa na Interpol.

Yasize uwo mushinga utarangiye, ntiyanishyura KCB Bank yamuhaye inguzanyo, abamugemuriye ibikoresho by’ubwubatsi kugeza no ku bakozi bo hasi nk’abazamu, abayede, abafundi n’abandi abakoraga imirimo iciriritse.

KCB Bank yahise ifatira izo nzu zitarangiye ishaka kugaruza miliyari 1.5 Frw zayo, abandi basigaye bishyize hamwe barega DN International basaba indishyi ya miliyoni 780Frw.

Mu 2020 urukiko rwemeje ko DN International iseswa, imitungo yayo ikagurishwa kugira ngo hishyurwe imyenda yayo.

Mu ibaruwa uyu mushoramari yandikiye Urukiko rukuru, yavuze ko ikibazo cyo kubaka no kugurisha inzu za DN International cyari mbonezamubano, none cyahinduwe nshinjabyaha.

Yavuze ko imyenda yari afite yishyuwe, ndetse ngo amasezerano yagenaga uko izishyurwa yasinywe ku wa 22 Kanama 2012 na DN International na Guverinoma y’u Rwanda, ihagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera.

Ni mu gihe ngo yatangiye gushakishwa na Interpol ku wa 24 Gashyantare 2012, mbere cyane y’uko impande zombi zumvikana ku buryo bwo kwishyura muri Kanama 2012.

Kwemeranya ku bijyanye no kwishyura ngo byagombaga gutesha agaciro ibikorwa byo kumushakisha, ku buryo ubu adakwiye kuba afatwa.

TAGGED:featuredInterpolNathan Lloyd Ndung’u
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kenya Igiye Gusubukura Ibiganiro Na Uganda Ku Bucuruzi Bw’Amata
Next Article Belarus Nayo Yateye Ukraine
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

Hamas Irashaka Igihe Cyo Gusesengura Gahunda Y’Amahoro Yateguwe Na Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu Rwanda

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?