Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umupolisi W’Inkoramahano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umupolisi W’Inkoramahano

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 December 2021 9:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, hari amakuru y’incamugongo y’umupolisi warashe abantu batandatu arabica harimo n’umugore we. Yabanje kwica umugore we, arangije afata imbunda arasa abandi bantu bari hafi aho.

Ishami rya Polisi ya Kenya rishinzwe ubugenzacyaha Directorate of Criminal Investigations ryatangaje ko uriya mupolisi yabanje kurasa umugore we mu ijosi arangije ashyira amasasu mu mbunda ye ya AK-47 atangira kurasa  abari hafi aho.

Yabikoze mu rucyerera rwo kuri wa Gatatu tariki 08, Ukuboza, 2021.

Mu bo yishe higanjemo abamotari.

Umugore we yabanje gukomereka cyane aza kugwa mu bitaro byitiriwe Kenyatta.

Hari abandi bantu babiri bakomeretse bikomeye nabo bari kwitabwaho mu bitaro.

Ishami rya Polisi ya Kenya rishinzwe ubugenzacyaha rivuga ko uriya mupolisi yitwaga Police Constable Benson Imbasi.

Yarangije kurasa bariya bantu nawe arirasa arapfa.

Si ubwa mbere amahano nk’ayo abaye muri Kenya kuko no mu mwaka wa 2010 mu mujyi wa Siakaga ni ukuvuga mu bilometero 120 uvuye i Nairobi, umupolisi yarashe abantu 10 barapfa barimo na bagenzi be babiri.

Amakimbirane n’umugore we…

Umwe mu Banyarwanda baba i Nairobi yabwiye Taarifa ko uriya mupolisi yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore.

Avuga ko PC Imbasi yafashe imbunda asanga uriya mugore ari kumwe n’abamotari mu gasanteri abanza kumurasa, arangije anyanyagiza amasasu muri abo bamotari.

Ati: “ Amakuru mfite ni uko yarashe bariya bamotari abasanganye n’umugore we, bikaba bivugwa ko yaramuziho kumuca inyuma.”

Ikindi twamenye ni uko nyuma y’ariya masasu, abamotari bagiye mu muhanda barigaragambya bavuga ko ‘Polisi ibamaze’.

Kuba umupolisi muri  Kenya ni ukwihambira…

N’ubwo ku byerekeye uriya mupolisi amakimbirane n’umugore we ari yo ashyirwa mu majwi, ku rundi ruhande bivugwa ko abapolisi bo muri Kenya bahura n’akazi gakomeye cyane bigatuma biheba bamwe bakiyahura cyangwa bakica abo bashinzwe kurinda.

Abaturage ba Kenya muri rusange n’ab’i Nairobi by’umwihariko ni abaturage bakunda akazi.

Kuri bo ifaranga nicyo kintu cya mbere kandi hari benshi bavuga ko bagomba kuribona hatitawe ku nzira byacamo iyo ari yo yose.

Ibi bituma abo benshi tuvuga bahitamo kwica amategeko ariko bakabona amafaranga.

Muri uko kwica amategeko, habamo no kwica abantu, guhohotera abakobwa n’abagore, ubucuruzi bw’intwaro n’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bituma Polisi ya Kenya ihora mu kazi kadashira, katanaganuka.

Abapolisi ba Kenya bivugwa ko hari ubwo akazi kabarenga bagasanga ibyiza ari ukwipfira bakavaho.

Iyo batirashe cyangwa ngo barase abandi bibaviremo gufungwa, baraswa n’abagizi ba nabi.

Ikinyamakuru The Star kivuga ko guhangayika( trauma) ari yo mpamvu ikomeye ituma abapolisi bo muri Kenya bagira imyitwarire iteye ubwoba.

Ibibazo byose sosiyete ya Kenya ifite umupolisi aba agomba kugira uruhare mu kubicyemura.

Ibi bituma ubuzima bwe buhora mu kaga.

Ibi yatumye n’Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Kenya Inspector General of police Hilary Mutyambai atangiza gahunda yo gufasha abapolisi be gushyira agatima mu nda.

Inspector General of Police Hilary Mutyambai

Ni gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2019 bwiswe  Muamko Mpya-Healing The Uniform.

TAGGED:AbamotarifeaturedKenyaNairobiUmupolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abana Babwiwe Ko Hari Ibidakinishwa
Next Article Murakaza Neza Muri Israel- Perezida Herzog Abwira Ambasaderi W’U Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?