Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu barindwi barimo umupolisi witwa PC(Police Constable) Hakim Ndagijimana bari barakoze itsinda ryo kwambura abantu ibiryabarezi ku maherere kugira ngo babigurishe.
Umwe mu bafashwe witwa Nahimana avuga ko bari baratetse umutwe wo gusanga abantu basanzwe bakoresha biriya byuma bita ibiryabarezi bakabahimbira ko babikoresha mu buryo butemewe bityo bakabibaka.
Kugira ngo babigereho babifashwagamo n’uriya mupolisi.
Nahimana avuga ko begeraga abasanzwe bakoresha ibiryabarezi bakababwira ko bari kubikoresha mu buryo budakurikije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bityo bakabibanyaga.
Sikubwabo niwe bagezagaho ibiryabarezi byose byibwe, buri kiryabarezi akakishyura Frw 100.000.
Ibiryabarezi babitekeraga imitwe aho ari ho hose mu Rwanda.
Abibaga biriya byuma bari abantu batatu barimo uwitwa Ndahimana, Bayingana na PS Hakim Ndagijimana, bakabigurisha Sikubwabo, Ndahiriwe, Ndungutse na Sibomana.
Bemeza ko kugeza ubu bari bamaze kwiba ibiryabarezi byinshi ariko muri ibyo 19 byabonetse mu Mujyi wa Kigali.
Hari bimwe muri byo byari bikibitse ahantu bitarabonerwa abakiliya n’ibindi byagurishijwe.
Polisi kandi yavumbuye imodoka yo mu bwoko bwa RAV, bikekwa ko ariyo bakoreshaga mu butekamutwe bwabo.
Mu bafashwe harimo abahoze ari abakozi b’Ikigo cy’Abashinwa gicuruza biriya byuma.
Sikubwabo avuga ko yari amaze kugura ibiryabarezi birindwi, bifite agaciro ka Frw 700 000, akavuga ko atari azi ko ari ibijurano.
Umwe mu bakoraga buriya butekamutwe yagize ati: “ Uriya mupolisi yinjiraga ahantu hari ikiryabarezi, akabwira abagikoresha ko kiri gukoreshwa mu buryo butemewe, tukagipakira tukagishyira mu modoka tubabwira ko tukijyanye ku murenge cyangwa ku karere kuko bishe amabwiriza. Sinibuka neza ibyo twabambuye ariko ni byinshi. Nibuka ko hari ibyo twajyanye ku Murenge wa Mageragere, ibyo twajyanye Nyacyonga, Bugesera na Nyagatare.”
Hari andi makuru avuga ko hari ibiryabarezi byibwe i Kigali, mu Bugesera, i Nyagatare, i Gatsibo na Kayonza.
Kwitwaza COVID-19 ikambura abantu si ubupfura…
Ni ibyemezwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera.
CP Kabera agaya abishoye muri biriya bikorwa bakambura abantu ibyuma byari bibatunze kandi bazi neza ko muri iki gihe ubuzima butoroshye.
Ati: “ Ibi ni ibikorwa by’ubugome kuko byuriririye kuri COVID-19 isanzwe itamereye neza abantu bibambura ibyari bibatunze. Niyo bariya bantu baba baricaga amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ntabwo kubambura ibyabo mu buryo budateganywa n’amategeko ari cyo cyari gikwiye.”
CP Kabera avuga ko Polisi imaze amezi atanu ikurikirana buriya butekamutwe hirya no hino mu Rwanda.
Yanenze umupolisi wataye ubunyamwuga ahubwo akishora mu bikorwa bihohotera umuturage kandi bisanzwe bizwi ko umupolisi abereyeho guha serivisi umuturage, kumurinda n’ubunyangamugayo mu byo akora.
Commissioner of Police John Bosco Kabera yavuze ko uriya mupolisi azahanwa hakurikijwe amategeko.
Buri kiryabarezi kirihariye.
Abanyarwanda nibo bise ziriya mashini ibiryabarezi. Umurezi(abarezi) ni izina baha umuntu ufite imyitwarire isa n’idasobanutse cyane cyane mu gushishoza ngo yirinde icyamuhombya, kikamukenesha.
Kubera ko ziriya mashini zikoranywe uburyo bwo guha umuntu amafaranga mu mizo ya mbere agitangira kugikoresha bityo akamenyera ariko nyuma kikazamucucura, niyo mpamvu bakise ‘ikiryabarezi’, bashaka kuvuga gushishoza guke k’uwo muntu.
Ibiryabarezi bikoreshwa mu Rwanda byakorewe mu Bushinwa ariko hari n’ibindi biryabarezi biba ahandi birimo ibyakorewe muri Canada, Australia, Nouvelle Zèlande, u Bwongereza n’ahandi.
Bigira ibyuma ku mpande zabyo bishinzwe kunyereza ifaranga umuntu abishyizemo k’uburyo rinyerera kugeza ubwo umuntu asigara nta n’urupfumuye afite.
Buri kiryabarezi kiba gifite nomero ikiranga, ikagitandukanya n’ikindi nk’uko na buri moteri y’imodoka igira ikirango cyayo.