Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuryango W’Abanyeshuri Barokotse Jenoside, AERG, Ufite Byinshi Byo Gushimwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umuryango W’Abanyeshuri Barokotse Jenoside, AERG, Ufite Byinshi Byo Gushimwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 October 2021 11:01 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barerewe mu Muryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside, AERG  (Association des Étudiants & Élèves Rescapés du Genocide), bavuga ko uriya muryango wabafashije kubaho bishimye mu gihe ibyishimo byari byarayoyotse.

Babibwiye Taarifa kuri uyu wa Gatatu tariki 20, Ukwakira, 2021 ubwo bizihizaga imyaka 25 uyu muryango umaze ushinzwe.

Kuri iyi tariki ya 20, Ukwakira, 1996 nibwo abantu 12 bicaye basanga ari ngombwa gushyiraho umuryango w’abanyeshuri  barokotse Jenoside bigaga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza.

Imwe mu ntego zawo yariuko abagize uriya muryango bunganirana mu bintu byose, bakagirana inama, bagafashanya muri byose…mu yandi magambo bakubaka umuryango usimbura uwabo washize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inama yemerejwemo gushinga AERG yateranye ari ku Cyumweru.

Abahanze AERG ni aba bakurikira:

Butera Emmanuel

Gatana Jean

Gatayire Marie Claire

Gatsinzi Valentin,

Kabasha Apollon,

Kanywabahizi Yves,

Mazimpaka Richard,

Mugeni Gatera Francine,

Ndutiye Youssouf,

Ntaganira Vincent,

Rukundakuvuga François Régis

Na Sinzi Tharcisse.

Bamwe mu bahoze ari abanyamuryango ba AERG ubu bakaba baragiye muri GAERG babwiye Taarifa ko uriya muryango wababereye aho ababo batari.

Léandre Karemera avuga ko kwizihiza imyaka 25 uriya muryango umaze ushinzwe ari ingenzi kuko bimwibutsa aho yavuye, aho ageze no gukomeza kugira intego yo kuzagira ejo heza.

Ati: “ Tunashima abatubanjirije batangije umuryango kandi turashimira n’abaturokoye aribo Inkotanyi nkaba nifurije isabukuru nziza abanyamuryango bose.”

Ruzindana Rugasaguhunga nawe kuri Twitter yanditse ko abantu 12 bashinze AERG babaye intwari kuko batumye hari abandi bagira icyerekezo n’intego yo kubaka u Rwanda.

Avuga ko AERG yafashije mu kubaka imitima y’abarokotse Jenoside no gutuma igihugu kibona andi maboko yo kugitanaga.

Nyangezi Valens ashima abo yise bakuru be bagize igitekerezo cyiza cyo ‘kurema umuryango mushya’ nyuma ya Jenoside.

Ati: “  AERG  yatubereye umuryango twakuyemo byose twifuzaga nk’abana. Yatugize abo turibo ubu kandi ikomeje no kutubera inkingi y’ubuzima bwiza.”

Assiah Ingabire Peace we avuga ko AERG yagamburuje umugambi w’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “ Abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside bari bagambiriye kumaraho no gusenya umuryango ariko ntibyashobotse biciye muri AERG kuko twongeye kubona umuryango tugira aba Papa, aba Mama ndetse n’abavandimwe! Abayigize rero tugomba kuyirinda no kuyisigasira ngo hatazagira uyinyenganyeza.”

Venuste Kamanzi nawe kuri Twitter yanditse ati: “ Uyu munsi mu myaka 25 ishize nibwo umuryango watureze @AERGFAMILY wavutse. Intego igenda igerwaho kuko twarakuze kandi turimo guhesha ishema abacu n’igihugu cyacu . Ikivi basize turacyari mu nzira yo kucyusa kandi bizakunda kuko turimo gushibuka…”

Hon Bamporiki nawe yageneye AERG ubutumwa…

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco Edouard Bamporiki nawe yashimye ubutwari n’ubumuntu byaranze AERG.

Kuri we, imyaka 25 ya AERG ni imyaka 25 y’ishema, Ni imyaka 25 yo kubaho, Ni imyaka 25 y’ubutsinzi, Ni imyaka 25 y’imbaraga, Ni imyaka 25 y’isanamitima, Ni imyaka 25 y’ubudatsimburwa, Ni imyaka 25 yo kwimana u Rwanda, ikaba  ni imyaka 25 yo kungura u Rwanda.

Yarangije ubutumwa bwe avuga ko abagize AERG bagize igisobanuro cy’UBUMWE.

Abanyeshuri bagize AERG bakorana na bakuru babo barangije amashuri bagize umuryango GAERG bagasana inzu z’abakecuru bagizwe incike na Jenoside.

Babikora mu kwezi ngarukamwaka kwitwa AERG-GAERG Week.

Bagira kandi igikorwa cyo kwibuka imiryango y’Abatutsi yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

TAGGED:AbatutsiAERGfeaturedGAERGJenoside
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bill Gates Yatanze Miliyoni $120 Zizafasha Ibihugu Bikennye Kubona Umuti Wa COVID-19
Next Article Facebook Igiye Guhindura Izina
1 Comment
  • Marie Claire GATAYIRE says:
    20 October 2021 at 11:22 am

    Bikwiye gusobanuka neza ko ku wa 20 Ukwakira 1996 abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basaga 200 bawushinze ku mugaragaro ( Mfite urutonde rwabo). 12 bavuzwe nanjye ndimo ni abamaze igihe bawutekereza, bawutegura, bawumenyekanisha kuri bagenzi babo. Ibikorwa byo kuwutegura bamaze igihe kugera ku mwaka!

    Reply

Leave a Reply to Marie Claire GATAYIRE Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?