Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umushahara Wa Perezida Wa FERWAFA Wazamuwe Cyane
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Umushahara Wa Perezida Wa FERWAFA Wazamuwe Cyane

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 September 2024 9:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

CAF yemeje ko amafaranga yagenerwaga abayobozi ba za Federasiyo z’umupira w’amaguru hirya no hino muri Afurika uzamurwaho 150% akagera ku bihumbi 50$.

Bivuze ko Munyentwari Alphonse uyobora FERWAFA agiye kujya ahabwa asaga Miliyoni Frw 65 buri mwaka.

Perezida wa CAF Patrice Motsepe niwe wabyemeje mu kiganiro yahaye Televiziyo ya Afurika y’Epfo yitwa SABC.

Avuga ko yagenzuye asanga burya ngo aba bayobozi  nta mafaranga bagira.

Yagize ati: “Bamwe mu ba Perezida banyu ntaho baba bafite ho gukura kandi bagomba kuyobora amashyirahamwe. Twafashe icyemezo cyo kugira icyo tubaha nubwo bidahagije ariko byibura duhe agaciro ubushake n’ubwitange bagaragaza”.

Uyu mwanzuro w’umuherwe Motsepe uzungura benshi barimo na Perezida wa FERWAFA, Alphonse Munyentwari uko buri mwaka azajya akora ku $50,000.

Bivuze ko umushahara we wikubye kabiri n’igice kuko yarasanzwe ahabwa $ 20,000 ku mwaka.

Ubuyobozi bwa CAF buvuga ko uyu mwanzuro mu buryo budasubirwaho uzafatirwa mu Nteko rusange yayo izabera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo taliki 10, Ukwakira, 2024.

Ubu buyobozi kandi buherutse kwemeza ko $50,000 bizajya bihabwa n’amakipe akina amajonjora y’ibanze mu mikino nyafurika, bigakorwa mu rwego rwo gukangurira amakipe menshi kwitabira amarushanwa.

Kugeza ubu mu Rwanda amakipe yafashe kuri ayo mafaranga ni APR FC na Police FC.

Ku rundi ruhande, buri mwaka CAF  igenera FERWAFA  $ 400,000 ni ukuvuga arenga Miliyoni Frw 520 kugira ngo iteze imbere ruhago.

Si FERWAFA iyahabwa gusa kuko n’andi mashyirahamwe nkayo nayo ayahabwa.

Umuherwe Motsepe
TAGGED:featuredFERWAFAMunyentwariUmushahara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muhanga: Musonera Washatse Kuba Umudepite Araburana Kuri Jenoside
Next Article Ubufatanye Bw’Afurika N’Ubushinwa Buzakomeza Gutera Imbere- Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?