Itangazo rya Minisiteri y’ingabo za Botswana ryasohotse kuri uyu wa Gatatu rivuga ko hari umusirikare wa kiriya gihugu wapfiriye muri Mozambique. Ingabo z’iki gihugu ziri muri Mozambique mu rwego rwo kuyifasha kugarura amahoro, zikaba zaragiyeyo mu bufatanye bw’ibihugu bya SADC.
Ingabo za Botswana zivuga uriya musirikare wabo yapfuye azize impanuka y’imodoka ubwo yari ari mu kazi ahitwa Pemba mu Ntara ya Cabo Delgado, ahari ibirindiro by’izi ngambo ndetse n’iza Afurika y’Epfo.
Ingabo z’ibihugu bigize SADC zibumbiye mu kiswe the SADC Mission In Mozambique (SAMIM).
Botswana iherutse kohereza yo abasirikare 296 bagiye nk’itsinda ry’ingabo z’Umuryango w’Ubukungu bwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) zoherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.
Nizo ngabo za SADC zabimburiye izindi kujya muri Mozambique.
Zahageze iz’u Rwanda zihamaze iminsi ndetse zaratangiye guhangana n’umutwe wa Islamic State muri kiriya gihugu.
U Rwanda ruhafite abasirikare n’abapolisi 1000.
Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi, niwe wasezeye kuri bariya basirikare ku wa Mbere w’Icyumweru gishize.
Yabifurije ‘kuzuza vuba inshingano zibajyanye no kugaruka amahoro.’
Ingabo za SADC muri Mozambique zizayoborwa na Maj. Gen. Xolani Mankayi wo muri Afurika y’Epfo mu gihe ingabo z’u Rwanda ziyobowe na Maj Gen Innocent Kabandana.
Intara ya Cabo Delgado yugarijwe n’ibikorwa by’umutwe witwaje intwaro wiyise al-Shabaab, guhera mu 2017.
Abantu basaga 3000 bamaze kwicwa, harimo abagiye bicwa baciwe imitwe