Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umusuwisikazi Niwe Watsinze Agace Ka Mbere Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Igare
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Umusuwisikazi Niwe Watsinze Agace Ka Mbere Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Igare

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 September 2025 1:21 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Marlen Reusser w’imyaka 34 niwe wegukanye Shampiyona y’Isi mu gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial-ITT), nyuma yo gukoresha iminota 43 n’amasegonda 9 ku ntera y’ibilometero 31,2.

Inyuma ye hakurikiyeho Umuholandikazi, Anna van der Breggen amurusha amasegonda 51,89.

Marlen Reusser ni Umusuwisikazi wavutse mu mwaka wa 1991 akaba asanzwe ari nawe mugore wa mbere wihuta mu gutwara igare kurusha abandi ku isi.

Abamuzi bavuga ko yatangiye gutwara igare kinyamwuga akiri umunyeshuri wa Kaminuza.

Yatangiye kwitabira amarushanwa mu mwaka wa 2017 ubwo yitabiraga irushanwa ryayo iwabo mu Busuwisi, hakaba hari nyuma gato yo guhabwa icyemezo cy’uko yujuje ibisabwa byose ngo yitabire amarushanwa yo gusiganwa ku magare.

Asanzwe ari umuganga wabyigiye muri Kaminuza.

Anna van der Breggen we ni Umuholandikazi wavutse mu mwaka wa 1990 akaba nawe yarabigize umwuga kuko yabitangiye mu mwaka wa 2009.

Mu mwaka wa 2016 yatwaye umudali wa Olimpiki mu mikino yaberaga i  Rio de Janeiro muri Brazil  ndetse yatwaye irushanwa Giro d’Italia Femminile ryaberaga mu Butaliyani.

Hagati y’umwana wa 2018 ndetse n’uwa 2020, yatwaye irushanwa ry’isi ry’amagare mu bagore.

Umunyarwandakazi waje imbere ni Nirere Xaveline waje ku myanya wa 27.

Niwe Munyarwandakazi waje imbere y’abandi ariko aza ku mwanya wa 27 muri rusange.
TAGGED:featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Trivia Elle Muhoza Yabaye Miss Uganda
Next Article Burundi: Abanyamakuru Bigenga Bahejwe Mu Nteko Ishinga Amategeko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abantu Babiri Bananirwa Bate Kubana?-Kagame Abaza Abashakanye

‘Gusaranganya Shisha Kibondo’ Ni Ruswa Nini Mu Rwego Rw’Ubuzima

Umuyobozi Mu Ngabo Za Jamaica Yasuye RDF Ikorera Muri Iki Gihugu

Gukosoza Amakosa Mu Irangamimerere Biracyari Ikibazo Ku Irangamuntu Koranabuhanga

Tekeniki Zifasha Inyoni Kuguruka Zigishije Abantu Gukora Indege

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Burundi: Ndikuriyo Yongeye Gutorerwa Kuba Umunyamabanga Mukuru Wa CNDD-FDD

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Intambara Ya Dipolomasi Hagati Ya Israel Na Afurika Y’Epfo Irafata Indi Ntera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Abantu 200 Bishwe N’Ikirombe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu mahanga

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Umukinnyi Ukomeye Wa Kepler WBBC Yaguzwe Na REG WBBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?