Lieke van de Wiel uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ishami ry’u Rwanda yabwiye abana bari baje kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabahariwe ko kurya neza no kwiga bigendana no kuba batekanye.
Hari mu gikorwa cyabereye ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro ahahuriye abana bahagarariye abandi bari baje kumva inama za Polisi zo kwirinda impanuka binyuze mu gukoresha neza umuhanda.
Wiel avuga ko uko umwana agaburirwa neza, agahabwa uburyo bwo kwiga bimugirira akamaro mu mikurire ye y’umubiri n’iyo mu bwonko.
Gusa, ibyo ubwabyo ntibyaba bihagije abaye atazi ko umuhanda atari umuharuro kuko kuwitwaramo nabi byamukururira impanuka zica cyangwa zimugaza.
Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda yatsindagirije ko mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abana, ari ngombwa gushima umuhati wa Leta wo kugaburirira abana ku ishuri no guharanira ko ntawe ugwingira.
Ati: “Indyo yuzuye kandi ihagije ni uburenganzira bwa buri mwana. Kuri iyi ngingo, u Rwanda rukora ikintu cy’ingenzi.”
Ariko kuba abana bariye neza, ubwabyo ntibagirira akamaro mu gihe bakoresha umuhanda nabi bikaba byabakururira akaga gaterwa nabyo.
Ako kaga ni impanuka zishobora no kubahitana.
Assistant Commissioner of Police ( ACP) Teddy Ruyenzi, umuyobozi muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe guhuza abaturage n’uru rwego, yabwiye abana ko gukoresha neza umuhanda bizagabanya ku kigero kinini impanuza zishobora kubabuza ibyo biyemeje nibakura.
Ruyenzi yababwiye ko n’ubwo ari abana, ubusanzwe nabo bakwiriye kurindana akaga, bakabikora binyuze mu kwambuka neza imirongo yera yagenewe abanyamaguru bashaka kwambuka.
Kugira ngo babishobore yabagiriye inama ati: “ Mbere yo kwambuka, mujya mubanza murebe uruhande imodoka ziri guturukamo mubikore mwitonze. Kwambuka wiruka si byiza ahubwo ujye wambuka wihuta uri kumwe na mugenzi wawe ariko mutiruka.”
Abana bahawe uwo muburo bavuze ko bumvise ibyo babwiwe, basezeranya abayobozi bari aho kuzawukurikiza.
Beretswe uko bigenda kugira ngo umuntu yambuke neza umuhanda, bibutswa akamaro k’amatara yo mu muhanda n’icyo buri bara ryayo rivuga.
ACP Teddy Ruyenzi yababwiye ko muri iki gihe hari ubundi bukangurambaga Polisi yatangije bwitwa Turindane Tugereyo Amahoro, bwo kwibutsa abakoresha umuhanda ko buri wese arebwa n’umutekano wa mugenzi we igihe cyose bahuriye mu muhanda.
Mbere yabwo, hahozeho ubundi bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwumvishaga abantu ko bakwiye kwirinda umuvuduko, gutwara wanyoye ibisindisha n’ibindi bishobora kubateza impanuka.
Nubwo Abanyarwanda bavuga ko burya inzira itabwira umugenzi, Polisi itanga umuburo w’uko umuntu afite ubushobozi bwo kugabanya mu rugero rufatika ibishobora gukurura impanuka.
Buri Tariki 20, Ugushyingo, isi izirikana uburenganzira bw’abana burimo uburenganziza bwo kubaho, ubwo kwiga, ubwo kuvuzwa, ubwo kugira umuryango, kuvuzwa n’ubundi bwose bureba ikiremwamuntu.
Nubwo ari uko amasezerano n’amategeko mpuzamahanga abigena, si henshi abana babayeho mu buryo bubaha ubwo burenganzira.
Intambara zikururwa no gushaka kwigwizaho imitungo no guhiganwa ubugabo nizo ahanini zivutsa abana gukurira mu mahoro n’urukundo bya kibyeyi.