Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umutekano W’u Rwanda Urakajijwe Ku Mipaka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umutekano W’u Rwanda Urakajijwe Ku Mipaka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 February 2023 8:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nyuma yo kubona ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo ikomeje ubushotoranyi, yahisemo gukaza ingamba zo kurinda imipaka yose umwanzi yacamo.

Itangazo rivuga ko ibikorwa bya DRC ari ubushotoranyi bwo kugira ngo u Rwanda rwinjire mu ntambara, ariko ngo rwahisemo kurinda imipaka yarwo haba ku butaka no mu kirere.

U Rwanda ruvuga ko DRC ikomeje  kwegeranya intwaro n’abarwanyi b’abacanshuro bo kurutera.

Ibi byose ngo biri gukorerwa mu gace karuturiye.

Kubera iyo mpamvu, ubuyobozi bw’u  Rwanda buvuga ko umutekano ku mipaka yarwo wakajijwe kandi ko butazemerera umuntu uwo ari we wese gutera u Rwanda icyo yakoresha icyo ari cyo cyose n’aho yaba aturutse hose.

Ku rundi ruhande, Guverinoma y’u Rwanda yikomye Amerika kubera ko ngo ikomeje imyitwarire isa niha DRC uburyo bwo kumva ko irengana, ko u Rwanda ari rwo ruyishotora kandi mu by’ukuri ari yo iha imbaraga FDLR ngo kera kabaye itazere u Rwanda.

Yolande Makolo Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda

U Rwanda ruvuga ko kuva iki kibazo cyatangira rwakoranye kandi ruzakomeza gukorana n’abandi mu kugishakira umuti urambye.

Rwemeza ko ibyo bitazarubuza kurinda abarutuye n’abarusura.

Guverinoma y’u Rwanda kandi ishima umuhati w’Afurika yunze ubumwe mu kureba uko ikibazo cya DRC cyakemurwa, ariko rugasaba ko n’ibyemerejwe i Luanda n’i Nairobi nabyo bitarenzwa ingohe.

Iby’uko FDLR ari umutwe wa baringa, u Rwanda rubwira Amerika n’abandi bose babitekereza batyo ko bibeshya kuko uyu mutwe ukora kandi ukorana n’ingabo za DRC bagamije kuzatera u Rwanda.

TAGGED:AmasezeranofeaturedImipakaRwandaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bola Tinubu Arahabwa ‘Amahirwe’ Yo Kuyobora Nigeria
Next Article ‘Promo Itwika’: Gahunda Ya Canal + Yo Gushyira Abanyarwanda Igorora
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?