IGP Dan Munyuza yaraye abwiye urubyiruko rwari rumaze iminsi itandatu mu mahugurwa yo gukomeza kwicungira umutekano ko ari rwo rufite inshingano ya mbere yo kuwubumbatira.
Yabivugiye mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Ati: “ Turifuza urubyiruko rudakoresha ibiyobyabwenge, rudakora magendu, rurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, rudakora ubujura, urubyiruko rufite isuku, rurwanya ruswa, rutanga serivise nziza, urubyiruko rwimakaza umutekano, imibereho myiza ndetse n’iterambere ry’Abanyarwanda.”
Urubyiruko rw’abasore n’inkumi 257 rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha baturutse mu Turere turindwi tw’Intara y’i Burasirazuba nibo bari bamaze iminsi itandatu bahugurirwa mu ishuri rya Polisi rya Gishari (PTS-Gishari).
Abandi bitabiriye umuhango wo kurangiza ariya mahugurwa ni Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba CG Emmanuel K. Gasana, n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dusengiyumva Samuel.
Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba Emmanuel Gasana yavuze ko igihugu cyamaze kumenya uruhare rw’urubyiruko rw’abakorerabushake cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.
Yongeyeho ko uru rubyiruko rwagize uruhare mu guhashya ibyaha byambukiranya imipaka cyane cyane mu Karere ka Nyagatare, n’utundi turere tugize iriya Ntara.
Ati: “ Intara y’i Burasirazuba ifite urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha rugera kuri 76.593, ibi ni ibyishimo ku gihugu. Muri intangarugero ku kuba urungano rufite intego. Urungano rufite indangagaciro z’ubumwe, kwihangana, gukunda igihugu no gukora cyane.”
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, ni itsinda ry’urubyiruko ryashinzwe mu mwaka wa 2013.
Rukora ibikorwa by’ubukorerabushake mu guteza imbere igihugu harimo no kukirindira umutekano.