Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuyobozi Muri RDB Asobanura Uburyo Afurika Yageza Ubukerarugendo Bwayo Ku Isonga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Umuyobozi Muri RDB Asobanura Uburyo Afurika Yageza Ubukerarugendo Bwayo Ku Isonga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 December 2022 12:54 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Michaella Rugwizangoga ushinzwe ishami ry’ubukerarugendo mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, avuga ko gukorana bya hafi hagati y’ibihugu by’Afurika byayigirira akamaro no mu bukerarugendo.

Ni bimwe mu byoyagarutseho mu ijambo yagejeje ku bari  bitabiriye igikorwa cyo kurangiza Icyumweru cyahariwe ubukerarugendo cyabegara mu Rwanda, kitwa Rwanda Tourism Week.

Rugwizangoga avuga ko ibyakozwe muri kiriya Cyumweru byabaye uburyo bwo kumenyana hagati y’abakora mu rwego rw’ubukerarugendo kandi ngo ni uburyo bwiza bwo gutegura imikorere inoze y’ibizakorwa mu mwaka wa 2022.

Ati: “Icyumweru cy’ubukerarugendo cyageze ku ntego zacyo kandi  cyabaye uburyo bwiza bwo kumenyana no gushyiraho imikorere izaba ihamye mu bihe bizaza.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ku rundi ruhande, avuga ko kugira ngo ubukerarugendo bw’ibihugu by’Afurika bukomeze iterambere buriho, ari ngombwa ko mu gihe kiri imbere hazongerwa ubufatanye mu bihugu by’uyu muryango.

Umwe mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango ni Minisitiri w’ubukerarugendo mu Bwami bwa Eswatini witwa Moses M.Vilakati.

Vilakati avuga nawe avuga ko imikoranire y’ibihugu by’Afurika ari ingenzi kugira ngo ubukerarugendo bwabyo butere imbere.

Undi mushyitsi wagize icyo avuga ni Umuyobozi w’Ihuriro ry’ibigo bitanga serivisi z’ubukerarugengo muri Zanzibar witwa Rahim Bhaloo.

Bhaloo avuga ko ibihugu bikoranye mu by’ubukerarugendo, bimwe biba bishobora guha ibindi amahirwe yo kubona abakiliya byo bidafitiye serivisi.

- Advertisement -

Ese ubundi ubukerarugendo ni iki?

Abanyarwanda baca umugani uvuga ko ‘ikirima ari ikiri mu nda’ kandi ngo ‘amagara aramirwa ntamerwa’.

Ibi bishatse kuvuga ko amafunguro umuntu yafashe ari yo amuha ibyishimo n’imbaraga bituma aba uko tumubona inyuma.

Ku byerekeye gukora ubukerarugendo rero, nabyo ni uko!

Kugira ngo Umunyarwanda afate amafaranga ajye gusura Pariki y’Akagera cyangwa Pariki y’Ibirunga bisaba ko aba hari icyo asize imuhira, kizamufasha agarutse kuko iyo uvuye mu rugendo nka ruriya, akenshi nta faranga rifatika ugarura.

Ese ubundi ubukerarugendo ni iki? Ni akahe kamaro kabwo? Twibukiranye amateka yabwo, aho bwatangiriye, aho bugeze  n’uko bihagaze muri iki gihe.

Ijambo ‘ubukerarugendo’ ntiritandukanywa n’ijambo ‘amahoteli’.

Uzumva bavuga ngo runaka yiga mu ‘Ishami ry’Ubukerarugendo n’Amahoteli’

Iri jambo ‘amahoteli’ niryo abiga ibijyanye nabyo bita ‘hospitality.’

Hari igitabo kitwa Discovery Hospitality cyanditswe mu mwaka wa 2015 kivuga ko iri jambo risobanura ‘gufasha abantu kuruhuka, bakumva bahawe ikaze ahantu hatari iwabo’ (Discover Hospitality, 2015, 3).

Bivuze ko umuntu uri mu bukerarugendo, aba agomba kubona ahantu arara, akahafatira icyo kurya n’icyo kunywa, mbese ntagire icyo abura mu byifuzo bye.

Tugarutse kucyo twatangiriyeho, aha birumvikana ko ibyo ahererwa hariya hantu, byose abyishyura kandi iyi fagitire ‘ntiyakwishyurwa n’umuntu usanzwe yikopesha umunyu.’

Bisaba ko aba yifite kandi akaba yariteguye bihagije kugira ngo azajye kureba ibyo amaso ye atigeze abona n’amatwi ye akumva ibyo atigeze yumva( urugero amajwi y’inyamaswa muri pariki…).

Amateka y’ubukerarugendo nk’uko tubuzi muri iki gihe

Iyo urebye mu bitabo by’inkusanyabumenyi( Encyclopedias) usanga ubukerarugendo bwaratangiye kera cyane ariko butangira kugira isura isa n’iyo tuzi ubu mu gihe cy’Ubwami bw’Abami bw’Abaroma.

Guhera muri kiriya gihe cy’Ubwami Bw’Abami bw’Abaroma(24BC-476AD) kugeza mu ntangiriro z’Ikinyejana cya 17 Nyuma ya Yezu Kristu, urubyiruko rwo mu miryango yifashije nirwo rwashishikarizwaga gutembera u Burayi ‘kugira ngo rurebe uko abandi babayeho.’

Bigeze mu gihe abanyamateka bita ‘Igihe Rwagati’( Middle-Ages, Moyen-Ages), hari hantu henshi ku isi cyane cyane mu bihugu byari bituwe n’abaturage bayobotse amadini nka Islam na Kiliziya Gatulika bakundaga kujya gusura Ahantu Hatagatifu, ibyo bitaga Ingendo ntagatifu( pilgrinages).

Aha ariko, twabamenyesha ko ijambo ‘hospitality’cyangwa amacumbi ryaje mbere y’ubukerarugendo kuko ryo ryatangiye gukoreshwa mu Kinyejana cya 14 Nyuma ya Yezu Kristu.

Rikomoka ku ijambo ry’Ikilatini ryitwa hospes, riganisha k’umucumbitsi, umugenzi, umushyitsi.

Umuhanga witwa Griffiths avuga ko ijambo ‘ubukerarugendo’ nk’uko risobanurwa muri iki gihe, ryatangiye gukoreshwa henshi mu Burayi mu mwaka wa 1772 rwagati.

Tourism( ubukerarugendo), ni ijambo ry’inyunge rihuje ‘tour’ ry’Ikigereki rivuga kuzenguruka n’ijambo circle ry’Ikilatini, byombi bihuzwa bikavuga gukorera urugendo kure y’iwanyu cyangwa y’iwawe ariko ukazagaruka.

Hari igitabo kivuga ko ikigo cya mbere cyatangiye gutanga serivisi z’ubukerarugendo mu buryo bwa kinyamwuga ku isi ari icyo mu Bwongereza kiswe Cox & Kings, iki kigo kikaba cyari icy’ingabo z’Abongereza.

Nyuma y’imyaka 100, ni ukuvuga mu mwaka wa 1841, umugabo witwa Thomas Cook yatangije ikigo cy’ingendo za ba mukerarugendo b’Abongereza, bikaba byari mu rwego rwo kubafasha kumenya uko ahandi ku isi babayeho.

Igitabo kivuga amateka ya Thomas Cook cyo mu mwaka wa 2014 kivuga ko  mu mwaka wa 1845 ari bwo yatangiye kujya aha abakiliya tike bitwaza mu rugendo n’ababayobora( aba guides).

Gari ya moshi niyo yakoreshwaga mu ngendo za ba mukerarugendo.

Gutembera bakagera kure nibyo byatumye umugore w’umugabo wakoze imodoka zaje kwitwa Mercedes Benz (uyu mugabo yitwaga Karl Benz) amenyekanisha ziriya modoka henshi mu Burayi.

Hari mu mwaka wa 1886.

Rwagati mu kinyejana cya 20 ni ukuvuga mu mwaka wa 1952 nibwo indege zatangiye kugurukana ba mukerarugendo bava i Londres mu Bwongereza bajya Johannesburg muri Afurika y’Epfo n’i Colombo muri Sri Lanka.

Aha rero niho ubukerarugendo bwambuka imigabane y’isi bwatangiriye mu buryo butaziguye.

Mu mwaka wa 1950 nibwo hubatswe akabyiniro kahuzaga abaturutse i Burayi, Aziya n’Afurika kiswe Club Méditérannée.

Aka ni ko kabyiniro kabimburiye utundi tugezwemo muri iki gihe.

Imyaka yakurikiyeho yatumye urwego rw’ubukerarugendo rurushaho kwaguka, haba ubukorerwa imbere mu bihugu ndetse n’ubwambukiranya imipaka.

Kubera ko kugira ngo umuntu abe mukerarugendo bisaba ko aba yarangije guhaza ibindi byifuzo bye, iyo ahuye n’akaga nk’intambara, ubukerarugendo bwe buba buhagaze.

Ni ko byagenze mu Ntambara ya Mbere n’iya Kabiri z’Isi.

Ni ko byagenze kandi mu Burayi ubwo hadukaga inzara n’ubukene bukabije bwakurikiye Intambara ya Mbere y’Isi, igihe cy’Akanda cyagoye Abanyaburayi cyane.

Iki gihe bise Great Depression cyatangiye muri Kanama, 1929 kigeza muri Werurwe,1933.

Ubwo Abanyamerika bagabwagaho igitero cy’indege tariki 11, Nzeri, 2001 , isi yose yarakangaranye bituma ubukerarugendo busa n’ubuhagaze cyane cyane ko biriya bitero byari byagabwe hifashishijwe indege.

Indwara z’ibyorezo ( ikiri ku isonga ni COVID-19) nabyo byahagaritse ubuzima bw’abatuye isi, bituma bahitamo kuramira amagara yabo bakoresheje amafaranga bari barazigamiye ingendo.

Murandasi yafashije abantu gukomeza kumenya uko ahandi babayeho bitabaye ngombwa ko bajyayo ariko muri rusange ntiyasimbuye ibyifuzo by’abifite byo ‘kujya kureba aho bweze.’

Abanyarwanda baca umugani ngo ‘akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze’, kandi ngo ‘Utajya ibwami abeshywa byinshi.’

Ubukerarugendo bufasha abantu basanzwe bifite kumenya uko bagenzi babo( b’abakire) babayeho ndetse n’uko n’abakene b’ahandi babayeho.

Amafaranga bishyura niyo za Leta zikoresha mu kuzamura urwego rw’ubukerarugendo ndetse no gufasha abakene baturiye za pariki kuzamura imibereho yabo.

Ibi u Rwanda rubifitemo amanota meza kuko amafaranga rukura mu basura pariki zarwo, akoreshwa mu gufasha abazituriye kuba aheza no kugira imishinga ibavana gahoro gahoro mu bukene.

Akamaro k’ubukerarugendo mu by’ubukungu ni uko bwinjiza amafaranga mu isanduku ya Leta.

Ikibabaje ni uko hari bamwe mu bakozi ba Leta bayirira, rubanda rukaguma mu bwigunge!

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubukerarugendo, UNWTO yo mu mwaka wa  2011 yerekanye ko muri uriya mwaka ubukerarugendo bwinjirije za Leta Miliyari 1000$ ni ukuvuga Tiriyari imwe$.

Ni amafaranga yari menshi kuko muri kiriya gihe, isi yari ivuye mu bibazo by’ubukungu bwatewe n’uko za Banki zo muri Amerika zari zarahombejwe n’abo zagurije ngo bubake amacumbi, akabura abapangayi nabo bakabura ubwishyu.

Akamaro k’ubukerarugendo mu mibanire y’abantu n’abandi ni uko bufasha  mu kubagara ubucuti hagati y’abantu badasangiye umuco.

Ubu bucuti bushobora kuba imbarutso y’umubano urambye.

Ku rundi ruhande ariko, ubukerarugendo bushobora gutuma bamwe batakaza indangagaciro zabo bakayoboka iz’abandi kandi zitabubaka.

Hari na  ba mukerarugendo baba batagenzwa na kamwe, ahubwo batembera bagamije ubusambanyi no gushaka abakobwa cyangwa abahungu bo kugurisha ku nkozi z’ibibi zibagurira kuri murandasi.

Ubukerarugendo iyo budacunzwe neza, buba intandaro yo kwangiza ibidukikije, abakire bishyuye ayabo bakajugunya amacupa ya palasitiki mu nzuzi, imigezi n’inyanja kandi ariya macupa yangiza urusobe rw’ibinyabuzima.

Aba bakire bangiza ibidukikije bitwaje ko bishyuye ayabo.

Muri rusange, ubukerarugendo ni ubundi buryo bwihariye bw’imibereho y’abakire.

Ni uburyo bufasha abakire( n’abantu bize) kwihugenza ibibazo bahura nabyo, bakajya kuruhuka no kureba ibyiza amaso y’abakene atazigera abona imbonankubone.

TAGGED:featuredRugwizangogaUbukerarugendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DJ Miller Agiye Kwibukwa Ibigwi
Next Article DRC: Abayobozi B’Amadini Batakambiye Imana Ngo Amahoro Agaruke
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?