Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuyobozi Muri RDB Avuga Ko Kwagura Pariki Y’Akagera Bitaraba Ngombwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibidukikije

Umuyobozi Muri RDB Avuga Ko Kwagura Pariki Y’Akagera Bitaraba Ngombwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 November 2021 4:38 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije mu Kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, Ariella Kageruka avuga ko n’ubwo Leta y’u Rwanda iri kuzana ubwoko bw’inyamaswa butabaga muri  Parikiy’Akagera, nta gahundayo kuyagura irafata.

Yabisubije umunyamakuru wa Taarifa wari umubajije niba kuba  u Rwanda ruri kuzana amoko mashya y’inyamaswa harimo n’inkura zera 30 iherutse kuvana muri Afurika y’Epfo bitazaba impamvu yo kwagura ubuso bw’iriya Pariki,  avuga ko nta gahunda nk’iriya Leta iragira.

Ngo ni ikintu kizatekerezwaho mu gihe kiri imbere bamaze kureba uko zororoka, no kureba niba ari ngombwa.

Abajiijwe niba ziriya nkura 30 bazanye hari ikindi biteze ko zizazamura mu bukungu bw’u Rwanda mu buryo bw’umwihariko, Kageruka yavuze ko nta nyungu yihariye ziriya nkura zizanira u Rwanda.

Ati: “ Akamaro kazo ni rusange kuko iyo tuzanye ubwoko bushya muri Pariki bituma usura pariki abona amoko y’inyamaswa atandukanye. Ni ngombwa ko umushyitsi usuye Pariki abona inyamaswa zose yifuza.”

Inkura 30 zazanywe mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 27, Ugushyingo, 2021 zivanywe mu cyanya gikomye kitwa Phanda Reserve Game kiri muriAfurika y’Epfo.

Zabanje gutoranywamo inkura zikiri nto ziganjemo ingore kugira ngo zizororoke vuba.

Leta y’u Rwanda ivuga ko kuzana ziriya nkura biri mu murongo wo kwagura ubukerarugendo bwarwo no kurinda ibidukikije cyane cyane inyamaswa ziba mu byanya bikomye.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, buvuga ko ari ubwa mbere mu mateka habayeho kwimura inyamaswa za rutura nk’inkura zigera kuri 30 icyarimwe.

Inkura zitwa ko zera

Inkura zera ziri mu nyamaswa zamaze igihe kinini zugarujwe naba rushimusi bazicaga bashaka amahembe yazo ahenda cyane.

Ba rushimusi benshi barazica amahembe bakajya kuyagurisha muri Aziya.

Inkura zera zageze mu Rwanda mu mpera z’Icyumweru gishize.

Zaje zisanga izindi nkura zirabura zazanywe mu Rwanda mu mwaka wa 2017.

Zaba izaje mu mwaka wa 2017 zaba n’iziherutse kuzanwa muri Pariki y’Akagera zose zaje ku bufatanye n’Ikigo Howard G. Buffett Foundation.

Izaje mu Rwanda mu mwaka wa 2017 zaje nyuma y’uko hari hashize imyaka 10 nta nkura  n’imwe iba mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2019 hari izindi nkura eshanu zazanywe muri Pariki y’Akagera zivanywe muri Repubulika ya Tchèque.

Ariella Kageruka

Mu ijambo rye Madamu Ariella Kageruka yavuze ko yishimira ko ba rushimusi baciwe mu Rwanda kandi ngo ikindi cyiza ni uko mu kwita k’ubukerarugendo, byatumye igihugu kinjiza amadevize afasha ubukungu muri rusange ndetse n’abatuye Pariki bagenerwa ijanisha runaka ry’umutungo uva mu byo pariki yinjiza.

Inkura zera ni nyamaswa bwoko ki?

Inkura zera ni zo nkura nini mu bugari kurusha izindi.

Abahanga bazihaye izina ry’ubushakashatsi bita Ceratotherium simum.

Hari bamwe muri bo bavuga ko inkuru yera iri mu bwoko bw’inyamaswa zifitanye isano n’inzovu hakurikijwe ikwiyuburura kw’ibinyabuzima( evolution).

Ni inyamaswa irusha ibiro imvubu.

Inkura yera igira igihimba kinini, umutwe munini, n’ijosi rigufi.

Zikunda kuba ahantu haba ubwatsi buto, ahantu barambuye.

Ikunda kunywa amazi menshi k’uburyo inywa amazi kabiri ku munsi iyo igize amahirwe ikayabona hafi.

Iyo amazi ari macye, inkura ishobora kubyihanganira hagati y’iminsi ine n’itanu.

Impamvu yitwa ‘White’, Inkura Yera.

Ubusanzwe ziriya nkura nta hantu na hamwe wasanga ibara ryera. Izina White ry’Icyongereza ryakomotse ku ijambo ‘Wijd’ ryo mu rurimi Afrikaan rukoreshwa muri Afurika y’Epfo, rukaba rushamikiye ku Kidage. Mu guhererekanya imvugo ririya zina ryahindutse b‘White’.

Ifite umunwa munini ugereranyije n’izo bise iz’umukara

Ubusanzwe ririya jambo ryavugaga umunwa munini. ‘Wide mouth’ byarangiye rihinduwemo White uko iminsi yahise indi igataha.

TAGGED:AkagerafeaturedIkigoInkuraKagerukaParkiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Na RDC Bigiye Kubaka Umupaka Ugezweho Wa Rusizi II
Next Article Canal + Rwanda Yahembye Abanyamahirwe Ba Mbere Muri Poromosiyo y’Iminsi Mikuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?