Mu Mudugudu wa Nyange, Akagari ka Nsibo Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero hari abaturage bashinja Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Umurenge gukubitira umuturage mu ruhame.
Uwo mu DASSO yitwa Nsanzimana Jean Damascène avugwaho gukubita umugabo witwa Mutemberezi Jean wo muri uyu Mudugudu wa Nyange.
Uwo Nsanzimana Jean Damascène yaje gufata mugenzi we bari bari kumwe maze abaza uyu DASSO icyo agiye kumufungira amusubiza ko yarezwe n’Umubyeyi we ko asesagura umutungo w’urugo.
Mutemberezi yongeye kumubaza aho uwo mutungo yasesaguye uri, DASSO amusubiza ko yawuguze Televiziyo(Télévision).
Uwo muturage yabwiye UMUSEKE ko yabajije DASSO niba umuntu afungirwa kugurisha ibye akagura icyo ashaka( TV), biramurakaza amukubita urushyi mu musaya undi aragwa.
Ati: “Navuze ko nta muntu bafunga bamuziza ko yagurishije ibye akagura Televiziyo, DASSO yahise amfata angusha hasi maze mbyutse ankubita urushyi mu musaya dore uko hameze.”
Uyu mugabo uvuga ko yakubiswe na DASSO avuga ko yabyimbiwe umusaya, akaba atari yarakize ugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga.
Avuga ko yagize ubwoba bwo kujya kurega ahubwo ajya kwa muganga bamuha imiti, bamwizeza ko azakira ariko ngo ntarakira.
Avuga ko na nimero za Meya bari bamuhaye ngo amubwire ikibazo cye, yazihamagaye yitabwa n’undi muntu wamuhakaniye ko atari umuyobozi w’Akarere.
Bagenzi be banenga imyitwarire y’umuyobozi wa DASSO, bavuga ko DASSO yamukubise bareba ariko bakibaza impamvu icyabimuteye kikabayobera.
Ati:”Ntabwo twifuza ko ahanwa, azaze asabe abaturage imbabazi mu ruhame.”
DASSO arabihakana…
Umu DASSO uvugwaho gukubita umuturage we araibihakana.
Avuga ko uwo muturage amubeshyera kuko indangagaciro yatojwe zitamwemerera gukubitira umuturage mu ruhame.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange Niyihaba Thomas avuga ko nta makuru ajyanye n’ikubitirwa mu ruhame ry’uyu muturage afite.
Avuga ko amakuru yari afite ari ayo yabwiwe n’umubyeyi w’uwo musore DASSO yari agiye gufata.
Ati:”Amakuru ya DASSO akubita umuturage ntayo mfite, n’uwo muturage uvuga ko yakubiswe ntabwo yaje kundegera uyu DASSO.”
Umudugudu wa Nyange aho abo baturage batuye ni ahantu hadakunze kugera itangazamakuru bityo bikagorana ko bagaragaza ikibazo cyangwa akarengane bakorerwa.