Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuyobozi Wa DASSO Arashinjwa Gukubitira Umuturage Mu Ruhame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umuyobozi Wa DASSO Arashinjwa Gukubitira Umuturage Mu Ruhame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 September 2023 2:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mudugudu wa Nyange, Akagari ka Nsibo Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero hari abaturage bashinja Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Umurenge gukubitira umuturage mu ruhame.

Uwo mu DASSO yitwa Nsanzimana Jean Damascène avugwaho gukubita umugabo witwa Mutemberezi Jean wo muri uyu Mudugudu wa Nyange.

Uwo Nsanzimana Jean Damascène yaje gufata mugenzi we bari bari kumwe maze abaza uyu DASSO  icyo agiye kumufungira amusubiza ko  yarezwe n’Umubyeyi we ko asesagura umutungo w’urugo.

Mutemberezi yongeye kumubaza aho uwo mutungo yasesaguye uri, DASSO amusubiza ko  yawuguze Televiziyo(Télévision).

Uwo muturage yabwiye UMUSEKE ko yabajije DASSO niba umuntu afungirwa kugurisha ibye akagura icyo ashaka( TV), biramurakaza amukubita urushyi mu musaya undi aragwa.

Ati: “Navuze ko nta muntu bafunga bamuziza ko yagurishije ibye akagura Televiziyo, DASSO yahise amfata angusha hasi maze mbyutse ankubita urushyi mu musaya dore uko hameze.”

Uyu mugabo uvuga ko yakubiswe na DASSO avuga ko yabyimbiwe umusaya, akaba atari yarakize ugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga.

Avuga ko yagize ubwoba bwo kujya kurega ahubwo ajya kwa  muganga bamuha imiti, bamwizeza ko  azakira ariko ngo ntarakira.

Avuga ko na nimero za Meya  bari bamuhaye ngo amubwire ikibazo cye, yazihamagaye yitabwa n’undi muntu wamuhakaniye ko atari umuyobozi w’Akarere.

Bagenzi be banenga imyitwarire y’umuyobozi wa DASSO, bavuga ko  DASSO yamukubise bareba ariko  bakibaza  impamvu  icyabimuteye kikabayobera.

Ati:”Ntabwo twifuza ko ahanwa, azaze asabe abaturage  imbabazi mu ruhame.”

DASSO arabihakana…

Umu DASSO uvugwaho gukubita umuturage we araibihakana.

Avuga ko uwo muturage amubeshyera kuko indangagaciro  yatojwe zitamwemerera gukubitira umuturage mu ruhame.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange Niyihaba Thomas avuga ko nta makuru ajyanye n’ikubitirwa mu  ruhame ry’uyu muturage afite.

Avuga ko amakuru yari afite ari  ayo yabwiwe n’umubyeyi w’uwo musore DASSO yari agiye gufata.

Ati:”Amakuru ya DASSO akubita umuturage ntayo mfite, n’uwo muturage uvuga ko yakubiswe ntabwo yaje kundegera uyu  DASSO.”

Umudugudu wa Nyange aho abo baturage batuye ni ahantu hadakunze kugera itangazamakuru bityo bikagorana ko bagaragaza ikibazo cyangwa akarengane bakorerwa.

TAGGED:DASSONgororeroRwandaUmurenge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyuma Y’Abajenerali, Ofisiye Bakuru Muri Polisi Bashyizwe Mu Cy’Izabukuru
Next Article Akamanzi Yasimbujwe Francis Gatare Mu Buyobozi Bwa RDB
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?