General Bernardino Rafael uyobora Polisi ya Mozambique yakiriwe na mugenzi we uyobora iy’u Rwanda IGP Dan Munyuza. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10, Mutarama, 2022 nibwo aba bayobozi bakuru bahuriye mu Biro by’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.
Bernardino Rafael ari mu Rwanda mu ruzinduko yazanyemo na mugenzi we uyobora ingabo za Mozambique rugamije kurebera hamwe aho impande zombi (u Rwanda na Mozambique) zigeze zihashya abarwanyi bo muri Cabo Delgado.
Ku rukuta rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda handitseho ko impande zombi zaganiriye k’ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.
N’ubwo hari nta kiratangazwa kubyo impande zombi zaganiriyeho mu buryo bwagutse, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera kuri uyu wa 09, Mutarama, 2022 yari yavuze ko abayobozi ku mpande zombi bari kurebera hamwe ibimaze kugerwaho mu mezi atandatu ashize ingabo na Polisi by’u Rwanda bagiye mu gihugu cya Mozambique kurwanya imitwe y’iterabwoba.
Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi muri Mozambique bagiyeyo mu mwaka ushize( 2021) bagiye mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba ryaduweyo n’abarwanyi bari barigaruriye Intara ya Cabo Delgado.
Abapolisi b’u Rwanda muri Mozambique bayobowe na Commissioner of Police( CP) Denis Basabose.
Incamake kuri Polisi ya Mozambique…
Polisi ya Mozambique yitwa Polícia da República da Moçambique mu Gipolutigali.
Mu Cyongereza bayise Mozambique Republic Police (MRP). Ikorera muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, uyiyobora akaba yitwa General Commander kandi ashyirwaho na Perezida wa Repubulika.
Mu nshingano zayo harimo iyo gutuma mu gihugu haba umudendezo, kurinda bamwe mu banyacyubahiro bikozwe n’abapolisi bagize umutwe udasanzwe ndetse n’ishami ry’ubugenzacyaha.
Ifite n’irindi shami rito rishinzwe imyitwarire iboneye muri Polisi twagereranya n’ishami rishinzwe iyi myitwarire muri Polisi y’u Rwanda ryitwa Police DisciplinaryUnit( PDU) .
Muri Polisi ya Mozambique kandi hari ishami rishinzwe kwakira akababaro n’akarengane k’abaturage birigezaho binyuze mu nyandiko bandika mu makayi yabigenewe aba ku mirenge no kuri Stations za Polisi muri kiriya gihugu.
Icyakora, Ihuriro ry’Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri kiriya gihugu rivuga ko ibibazo bicye mu biba byagejejwe kuri za stations za Polisi ari byo bisubizwa.
Ni ihuriro mu Cyongereza bita Mozambican League for Human Rights.
Nk’uko bimeze henshi ku isi, muri Polisi ya Mozambique naho havugwamo ruswa cyangwa guhohotera abaturage binyuze mu gukoresha imbaraga z’umurengera.