Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuyobozi Wa Polisi Ya Mozambique Ari Mu Biganiro N’Ubuyobozi Bwa Polisi Y’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Ya Mozambique Ari Mu Biganiro N’Ubuyobozi Bwa Polisi Y’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 January 2022 11:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

General Bernardino Rafael uyobora Polisi ya Mozambique yakiriwe na mugenzi we uyobora iy’u Rwanda IGP Dan Munyuza. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10, Mutarama, 2022 nibwo aba bayobozi bakuru bahuriye mu Biro by’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Bernardino Rafael ari mu Rwanda mu ruzinduko yazanyemo na mugenzi we uyobora ingabo za Mozambique rugamije kurebera hamwe aho impande zombi (u Rwanda na Mozambique) zigeze zihashya abarwanyi bo muri Cabo Delgado.

Ubwo yari ageze ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda yakiranywe icyubahiro

Ku rukuta rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda handitseho ko impande zombi zaganiriye k’ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

N’ubwo hari nta kiratangazwa kubyo impande zombi zaganiriyeho mu buryo bwagutse, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera kuri uyu wa 09, Mutarama, 2022 yari yavuze ko abayobozi ku mpande zombi bari kurebera hamwe ibimaze kugerwaho mu mezi atandatu ashize ingabo na Polisi by’u Rwanda bagiye mu gihugu cya Mozambique kurwanya imitwe y’iterabwoba.

Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi muri Mozambique bagiyeyo mu mwaka ushize( 2021) bagiye mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba ryaduweyo n’abarwanyi bari barigaruriye Intara ya Cabo Delgado.

Abapolisi b’u Rwanda muri Mozambique bayobowe na Commissioner of Police( CP) Denis Basabose.

Abayobozi bakuru muri Polisi zombi bagiranye ibiganiro

Incamake kuri Polisi ya Mozambique…

Polisi ya Mozambique yitwa Polícia da República da Moçambique mu Gipolutigali.

Mu Cyongereza bayise  Mozambique Republic Police (MRP). Ikorera muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, uyiyobora akaba yitwa General Commander kandi ashyirwaho na Perezida wa Repubulika.

Mu nshingano zayo harimo iyo gutuma mu gihugu haba umudendezo, kurinda bamwe mu banyacyubahiro bikozwe n’abapolisi bagize umutwe udasanzwe ndetse n’ishami ry’ubugenzacyaha.

Ifite n’irindi shami rito rishinzwe imyitwarire iboneye muri Polisi twagereranya n’ishami rishinzwe iyi myitwarire muri Polisi y’u Rwanda ryitwa Police DisciplinaryUnit( PDU) .

Bamwe mu bapolisi ba Mozambique bari mu kazi kabo ka buri munsi

Muri Polisi ya Mozambique kandi hari ishami rishinzwe kwakira akababaro n’akarengane k’abaturage birigezaho binyuze mu nyandiko bandika mu makayi yabigenewe aba ku mirenge no kuri Stations za Polisi muri kiriya gihugu.

Icyakora, Ihuriro ry’Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri kiriya gihugu rivuga ko ibibazo bicye mu biba byagejejwe kuri za stations za Polisi ari byo bisubizwa.

Ni ihuriro mu Cyongereza bita Mozambican League for Human Rights.

Nk’uko bimeze henshi ku isi, muri Polisi ya Mozambique naho havugwamo ruswa cyangwa guhohotera abaturage binyuze mu gukoresha imbaraga z’umurengera.

TAGGED:featuredMozambiquePolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muri Amerika Abantu 19 Bahiriye Mu Igorofa Barapfa
Next Article Stromae Agiye Gusohora Indi Album
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?