Umuyobozi W’Ishuri Arakekwaho Kunyereza Ibishyimbo By’Abana

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Gati (Groupe Scolaire Gati)  ryo mu Kagari ka Gati mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza yahagaritswe  mu kazi by’agateganyo kugira ngo hasuzumwe amakuru avuga ko hari ibilo biri hagati ya 300 na 350 by’ibishyimbo byari bigenewe abanyeshuri

Iby’uko yahagaritswe mu kazi nawe ubwe yabyemereye bagenzi bacu ba UMUSEKE, ababwira ko yabonye ibaruwa imuhagarika.

Yababwiye ati: “Ibaruwa nahawe ivuga ko bari mu iperereza nyuma bamenya ibyo ari byo icyemezeo kikaba cyashyirwa mu bikorwa.”

Akomeza avuga ko atemerewe kujya mu kazi nk’uko bisanzwe, gusa yirinze kuvuga icyo yajijijwe gikubiye muri iyo baruwa.

- Advertisement -

Ngo byaba ari ukubangamira iperereza icyakora akavuga  ko ibiri gukorwaho iperereza ari ibijyanye n’imikorere n’imikoranire n’abakozi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ntacyo burabitangazaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version