Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuziki Ukomeje Kuba Umuhuza W’Abanyarwanda N’Abarundi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Umuziki Ukomeje Kuba Umuhuza W’Abanyarwanda N’Abarundi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 January 2023 10:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abahanzi nyarwanda Davis D na Juno Kizigenza bageze ikirenge mu cya bagenzi babo b’Abanyarwanda bamaze iminsi bataramira abaturanyi b’Abarundi.

Bahakoreye igitaramo cy’amateka cyiswe ‘Party People’, gishimangira ubuvandimwe bw’ibihugu byombi.

Cyabereye i Bujumbura. Cyitabiriwe n’abantu benshi kandi imyanya yose yari yateguwe kwicarwamo yari yuzuye ahitwa  Zion Beach i Bujumbura.

Kitabiriwe n’abantu b’ingeri zose barimo abato n’abakuru, abize n’abatarize, abakobwa beza, abasore b’imigirigiri n’abagore b’amariza n’abagabo b’ibikwerere.

Buri wese wari ukirimo yatashye anyuzwe nubwo mu maso ya benshi bagaragazaga ko kirangiye kare.

Cyateguwe na ‘Crystal Events’ ya Dj Paulin.

Hari n’abandi bahanzi b’Abarundi barimo Alvin Smith wabanje ku rubyiniro, Drama T na Olg Olegue.

Barashaka kubizanamo kidobya…

Ku rundi ruhande ariko hari bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro i Burundi bamaze igihe mu  bukangurambaga bwo kwamagana ibitaramo by’Abanyarwanda.

Bamaze iminsi babiba urwango hagati y’umuziki w’u Burundi n’u Rwanda.

Icyakora  umuhati wabo uri kuba impfabusa kubera ko ibitaramo by’Abanyarwanda bikomeje gukundwa kandi bikifatanywemo n’abahanzi bo mu Burundi.

Ni ikimenyetso cy’ubuvandimwe bwahoze kandi buzahora hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi.

Bamwe mu bahanzi bakomeye b’i Burundi bifatanyije na Kizigenza na mugenzi we ni Mu baje  umuraperi ukomeye mu Burundi B-Face, Mo’W Kanzie, Monna Walda n’abandi.

By’umwihariko umunyabigwi mu muziki ndundi, Mugani Desire wamamaye nka Big Fizzo yatunguranye ku rubyiniro aririmbana na Davis D indirimbo baherutse gukorana yitwa ” Truth Dare”, byari ibicika !

Juno Kizigenza wiyita ‘Rutwitsi muzi’ wari utegerejwe na benshi muri iki gitaramo, yageze ku rubyiniro avuga ko “yavukiye gutanga ibyishimo”.

Uburyo yinjiye ku rubyiniro ntibizasibangana mu  Barundi bakibonye.

Yabaririmbiye  ‘ Urankunda’, ‘Nazubaye’, ‘Mpa formula’ na ‘Birenze’.

Ku ndirimbo ‘Away’ yakoranye n’umuhanzikazi Ariel Wayz bahoze mu rukundo byahinduye isura, yasabye ko haza ku rubyiniro Ariel w’Umurundikazi akamuha indabo.

Umukobwa w’ikizungerezi yasimbiye ku rubyiniro si ukwitetesha karahava baceza umuziki batangarirwa n’imbaga !

Hamuritswe kandi indirimbo ebyiri Juno Kizigenza yakoranye n’abahanzi b’abarundi harimo iyitwa ‘Akadaje’ yakoranye na Alvin Smith na ‘Woman’ yakoranye na Drama T.

Abahanzi b’Abanyarwanda bakomeje gususurutsa Abarundi

Davis D wiyita “Umwami w’abana” winjiranye umuriri mu ndirimbo ‘Ifarasi’, akurikizaho ‘Micro’ na ‘Sexy’.

Nta mwanya wo kuruhuka ku bitabiriye ” People Party’, indirimbo ze zirazwi neza cyane ijambo ku rindi by’umwihariko iyitwa ‘Girlfriend’ yaciye impaka!.

Kuri uyu wa 01 Mutarama 2023 umuziki nyarwanda urongera uvuzwe  mu gitaramo cya kabiri Israel Mbonyi akorera i Bujumbura nyuma y’ikindi yakoze Taliki 30 Ukuboza 2022.

 

TAGGED:AbavandimweBurundifeaturedRwandaUmuziki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Umwaka Wa 2022 Usize Abantu 200 Bahitanywe N’Ibiza
Next Article Minisanté Yagumishijeho Amasaha Y’Akazi K’Abaganga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?