Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umwaka Uruzuye COVID-19 Igeze Mu Rwanda: Icyizere N’Impungenge Biracyavanze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Umwaka Uruzuye COVID-19 Igeze Mu Rwanda: Icyizere N’Impungenge Biracyavanze

admin
Last updated: 14 March 2021 9:48 am
admin
Share
SHARE

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 benshi mu Rwanda bumvaga ko icyorezo cya COVID-19 kirimo guhitana benshi mu Bushinwa, nta watekerezaga ko mu minsi mike gishobora gutuma bategekwa kuguma mu rugo guhera i Kigali ukagera i Nyagatare, i Gicumbi, Rusizi na Nyaruguru.

Hari ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo Minisiteri y’Ubuzima yemezaga ko Umuhinde wageze mu Rwanda avuye i Mumbai, yasanzwemo Coronavirus. Yatangaje ko yakurikiranye ahantu hose yanyuze kugira ngo hasuzumwe ko nta bandi banduye.

Benshi bagize ubwoba, ariko birangira hatangiye kugaragara ubwandu imbere mu gihugu, ku wa 22 Werurwe kugeza ku wa 3 Gicurasi 2020 hashyirwaho guma mu rugo mu gihugu hose. Muri Kigali haheruka indi yamaze iminsi 20.

Umwaka uruzuye COVID-19 igeze mu Rwanda. Kugeza kuri uyu wa 14 Werurwe 2021 imibare yo ku wa Gatandatu yerekana ko abamaze kwandura ari 20.143, abamaze gukira ni 18.500. Bivuze ko abakirwaye ari 1367.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Guhera ku wa 30 Gicurasi 2020 ubwo umuntu wa mbere mu Rwanda yicwaga na COVID-19, abamaze kwitaba Imana ni 276.

Ni umwaka w’ibibazo kuri benshi

Kuva COVID-19 yagera mu Rwanda, hari ibikorwa by’ubucuruzi byahise bifungwa.

Nk’utubari twinjizaga amafaranga menshi, ututarahindutse resitora cyangwa ngo dutangire gukora mu isura ya resitora cyangwa butike, ubu turafunze.

Abari batunzwe n’ibitaramo bo ubu indangururamajwi zatangiye gutora ingese, amakoraniro rusange arabujijwe.

- Advertisement -

Hari abakozi benshi bahagaritswe mu kazi kubera amikoro y’ibigo bakoreraga, hari n’ibigo byinshi byagabanyije imishahara ku buryo bizafata igihe kugira ngo ubuzima bwongere gusubira uko bwahoze.

N’abagikora ubucuruzi nabo ntibyoroshye kuko bagomba gukora ku masaha abaze kandi bagendera ku mabwiriza yo kwirinda, uyarenzeho agahanwa.

Icyizere kigenda kizamuka

Kugeza magingo aya nta muti wa COVID-19 wari waboneka, iyo umuntu yanduye agirwa inama z’uburyo agomba kwitwara iwe mu rugo, kugeza umubiri we wubatse abasirikare bagomba guhangana na virus igashira mu mubiri.

Abahanga batekereje ko urukingo rwafasha mu gutuma ubuzima busubira uko bwahoze, nubwo bikigoye kumenya igihe abantu bazashyirira hasi agapfukamunwa.

Kugeza ubu mu bihugu byinshi harimo kwifashishwa inkingo za Pfizer/BioNTech, Moderna, AstraZeneca, Johnson & Johnson, Sputnik V yo mu Burusiya, Sinovac yo mu Bushinwa n’izindi.

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu abantu bamaze gukingirwa mu Rwanda ni 253.538, bahawe urukingo rwa mbere muri ebyiri bagomba guterwa.

Ni umubare ukiri hasi kuko u Rwanda rwiyemeje ko uyu mwaka uzarangira nibura hakingiwe 30% by’abaturarwanda bose basaga miliyoni 13.

Mu gutanga inkingo haherewe ku bafite ibyago byinshi byo kwandura no kuzahazwa na COVID-19 nk’abakora mu nzego z’ubuzima n’iz’umutekano, abageze mu za bukuru, abafite indwara zikomeye, abarimu, impunzi, imfungwa n’abagororwa n’abandi.

Ni igikorwa kizatuma nibura igitutu cyajyaga ku nzego z’ubuzima kubera abantu barembye kigabanyuka, n’umubare w’abicwaga n’iki cyorezo urusheho kuba muto.

Impungenge ntaho zagiye

Uko COVID-19 irushaho gukwirakwira ni nako yihinduranya, ikarema ubwoko bushya bwandura kurusha ubusanzwe ndetse budakangwa n’inkingo zimwe, nk’uko byagenze muri Afurika y’Epfo ku rukingo rwa AstraZeneca.

Bifite ingaruka nyinshi kuko nk’u Butaliyani bwamaze gutangaza ko nibura kimwe cya kabiri cy’igihugu kigiye gusubizwa muri guma mu rugo, nko mu mijyi ya Roma, Milan na Venice, guhera ku wa Mbere tariki 15 Werurwe.

Icyo gihugu cyugarijwe n’ubwoko bwa B.1.1.7 bwa COVID-19 bwabonetse bwa mbere mu Bwongereza mu minsi ishize.

Impungenge kandi zishingiye ku buryo ibihugu bimwe bitangiye guhagarika urukingo rwa AstraZeneca rwari rurimo guhabwa abantu benshi mu bihugu birimo n’u Rwanda.

Ibihugu bimwe by’i Burayi byabaye bihagaritse gutanga urwo rukingo biheruka kohererezwa, kugira ngo bibanze bikore iperereza ku bibazo bijyanye no kuvura kw’amaraso byatangajwe ku bantu bake mu baruhawe.

Ni icyemezo gikomeje gufatwa no mu bihugu bitaragaragaramo ikibazo na kimwe, nk’uko byaraye bigenze kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ikigo Gishinzwe Imiti i Burayi (EMA) gikomeje iperereza harebwa niba koko urwo rukingo hari aho ruhuriye n’ibibazo byo kuvura kw’amaraso, gusa ngo ibyiza by’urukingo rwa AstraZeneca biruta ibibi rwitirirwa, ku buryo nta mpamvu yo kuruhagarika.

Mu itangazo cyasohoye ku wa Kane cyagize kiti “Kugeza ubu nta kimenyetso kigaragaza ko ibibazo byabayeho ari ingaruka z’urukingo”. Ni naho Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, WHO, rihagaze.

Umuvugizi waryo Dr Margaret Harris aheruka kuvuga ko kugeza ku wa 9 Werurwe hari hamaze gukingirwa abantu miliyoni 268 hashingiwe ku mibare yatanzwe n’ibihugu, kandi nta muntu wigeze upfa kubera urukingo yahawe.

Inkingo zikomeje gukorwa ku bwinshi, aho WHO igaragaza ko hari 81 zigeze mu rwego rw’igeragezwa ku bantu n’inkingo zirenga 180 zitaratangira icyo cyiciro.

Abakuze bari mu byiciro byakingiwe mbere y’abandi
Gukingira bikomeje mu byiciro bitandukanye
TAGGED:COVID-19featuredMinisiteri y'UbuzimaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Yafatanye Abantu Ibilo 630 By’Amabuye Y’Agaciro Ya Magendu
Next Article Ibintu Bitanu Bikomeye Mu Rubanza Rwa Nsabimana Callixte ‘Sankara’
1 Comment
  • Kidamage says:
    14 March 2021 at 10:45 am

    Tuzakomeza dukore dutere imbere

    Reply

Leave a Reply to Kidamage Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?