Bisa n’aho ari wo mwambaro uhenze kurusha indi yose yagurishijwe muri cyamunara mu mateka kuko uyu mwenda wa siporo wa Michael Jordan waguzwe Miliyoni $10.1 ni ukuvuga Miliyari Frw 10.1
Ni muri cyamunara yabaye kuri uyu wa Kane ibera muri New York .
Michael Jordan niwe mukinnyi wa Basketball wabaye icyamamare kandi atunga amafaranga menshi kurusha abandi bose mu mateka.
Yahoze akinira ikipe yitwa Chicago Bulls.
Umwambaro yambaraga warakunzwe cyane. Ndetse mu mwaka wa 1998 ubwo Chicago Bulls yatsinda Utah Jazz amanota 33 mu minota 45 gusa.
Yakomeje kuwambara mu mikino yakurikiyeho, Jordan akomeza kuba icyamamare kubera ko ari we wayitsindiraga ibitego byinshi kandi bitsindanywe ubuhanga kurusha bagenzi be.
Mu myaka 25 yamaze akina Basketball ntawe uramuhiga. Mu kibuga yambaraga Nomero 23.
Inkweto yasize atangije ngo abantu bajye bambara zamwitiriwe bita Jordan sneakers n’ubu zirakunzwe cyane ku isi hose.
Izo yambaraga ari mu kibuga ziherutse kugurishwa muri cyamunara zigurwa miliyoni $1.47.
Tekereza umuguru w’inkweto ufite agaciro ka Miliyari Frw 1!
Kuba umwambaro wa Michael Jordan yambaraga akina waraguzwe Miliyoni $ 10.1 byatumwe uba uwa mbere uhenze ku isi nyuma y’uko Kobe Bryant wari uherutse kugurwa Miliyoni $3.7 muri cyamunara.
Ndetse uhenze kurusha uwa Diego Maradona mu mwaka wa 2021 waguzwe muri cyamurana Miliyoni $9.3.