Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umwamikazi W’U Bwongereza ‘Yajyanywe’ Kwa Muganga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umwamikazi W’U Bwongereza ‘Yajyanywe’ Kwa Muganga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 October 2021 7:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko abujijwe kujya muri Ireland ya Ruguru kubera ko abaganga basanze ananiwe cyane, Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yaraye ajyanywe kwa muganga.

Itangazo ryo mu Ngoro y’Umwamikazi riragira riti: “ Nyuma yo kubwirwa ko agomba kuruhuka, byabaye ngombwa ko umwamikazi ajya kwa muganga kugira ngo asuzumwe uko ubuzima bwe bwifashe.”

Rikomoza rivuga ko nyuma yo gusuzumwa ‘yahise asubira’ mu ngoro ye yitwa Windsor Castle.

Hari ikinyamakuru cyo mu Bwongereza kitwa  Press Association news agency cyavuze ko inkuru y’uko Umwamikazi Elizabeth II yajyanywe kwa muganga yabanje kugirwa ibanga mu rwego rwo kumurinda akaduruvayo k’itangazamakuru.

Gusa biragoye cyane ko hari ikintu cyabera mu Bwongereza ngo kisobe amaso n’amatwi by’abanyamakuru bo muri kiriya gihugu.

N’ikimenyimenyi ibyo ibwami bari bise ibanga baje gutangara babonye The Sun ibishyize ku karubanda, bahitamo nabo kubyemera banabitangaho ibisobanuro.

Twabibutsa ko Umwamikazi Elizabeth afite imyaka 95 y’amavuko kuko yavutse mu mwaka wa 1926.

Umugabo wa Elizabeth II aherutse gutabaruka habura ibyumweru bicye ngo yuzuze imyaka 100.

Afite imyaka 95 y’amavuko

Umwaka utaha(2022) Umwamikazi Elizabeth azizihiza imyaka 70 amaze ari ku ngoma.

Kuba ananiwe birumvikana kuko hejuru y’uko akuze cyane, amaze n’iminsi akora cyane.

Mu Cyumweru gishize yatanze imbwirwaruhame ubwo hafungurwaga inama yagutse yitwa Welsh Assembly yabereye mu Mujyi wa Cardiff.

Mu mpera za kiriya Cyumweru yitabiriye isiganwa ryabereye ahitwa Ascot.

Kuwa Mbere y’iki Cyumweru turi kurangiza yitabiriye kandi atanga ijambo mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyi nama akaba yari irimo na Guverineri mushya wa Nouvelle- Zélande.

Bucyeye bw’aho yakiririye ba Ambasaderi babiri barimo n’uw’u Buyapani, baganira hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ku mugoroba wo kuri uwo wa Kabiri, Umwamikazi Elizabeth II yakiriye mu ngoro ye ba rwiyemezamirimo mpuzamahanga barimo na Bill Gates n’abandi ba Minisitiri bo mu Bwongereza bafite inshingano zikomeye.

Mu bari bahari bose nta n’umwe wari wambaye agapfukamunwa.

Ubuzima bwe burindwe kuko COVID-19 yazamutse mu Bwongereza…

Mu Bwongereza haherutse kwaduka ubundi bwoko bwa COVID-19 bwiswe Nu. Bwatumye umubare w’abanduye n’abahitanwa na kiriya cyorezo wiyongera ndetse na Minisiteri y’ubuzima iherutse gutegeka abaturage guhabwa urundi rukingo rwo kubongerera imbaraga.

Ikibazo gihari muri iki gihe ni ukumenya  niba abaturage bazongera ‘gutegekwa’ kongera kwambara agapfukamunwa bakabyemera nk’itegeko.

Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe ubuzima witwa Sajid Javid yavuze ko abaturage bagombye guhabwa urundi rukingo kugira ngo rubongerere ubudahangarwa, bazashobore guhangana n’ubwandu bushya bwahadutse.

Umwaka utaha(2022) Umwamikazi Elizabeth azizihiza imyaka 70 amaze ari ku ngoma.

NU ni ubwoko bushya bwa COVID-19 buje busanga ubundi bwitwa MU bwari bumaze iminsi buvugwa hirya no hino ku isi.

MU yo yakomotse muri Colombia.

Sajid Javid yabwiye abanyamakuru ko u Bwongereza bufite ikibazo cy’ubwiyongere bw’abandura k’uburyo muri iki gihe handura abantu bagera ku 10 000 ku munsi.

Kubera ko icyorezo COVID-19 kizahaza abantu bakuze kandi hakaba hakiri ubundi bwandu bushya bwaduka, birumvikana ko Umwamikazi Elizabeth II akwiye kurindwa ikintu icyo ari cyo cyose cyashyira ubuzima bwe mu kaga harimo n’iki cyorezo.

Yari amaze iminsi akora cyane

Ubwandu bwa kiriya cyorezo bumaze kwanduka ku isi ni ubu  bukurikira:

– Alpha( mu Bwongereza),

-Beta( muri Afurika y’Epfo),

-Gamma( muri Brazil),

-Delta( mu Buhinde),

-Epsilon( muri Amerika),

-Zeta( muri Brazil),

-Eta( muri Nigeria),

-Theta( muri Philippines),

-Iota( muri Amerika),

-Kappa( mu Buhinde),

-Lambda( muri Thailand),

-Mu ( muri Colombia)

na Nu itaramenyekana aho yaturutse mu by’ukuri.

Aya mazina yose yatanzwe hakurikijwe inyajwi zigize Ikigereki.

TAGGED:BwongerezaCOVID-19featuredUmwamikazi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ni Ibintu Bibaho – RDC Yavuze Ku Basirikare Ba RDF Bageze Ku Butaka Bwayo
Next Article Muri Nyamasheke Bavanywe Mu Masambu Bizezwa Guhabwa Ingurane Baraheba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?