Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umwuka W’Intambara Hagati Y’Amerika N’u Bushinwa Wongeye Kuzamuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umwuka W’Intambara Hagati Y’Amerika N’u Bushinwa Wongeye Kuzamuka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 May 2022 9:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umubano w’Amerika n’u Bushinwa nk’ibihugu bya mbere bikize ku isi wongeye kuzamo igitotsi. Iki gitotsi muri iki gihe gishingiye ku bushake bw’u Bushinwa bw’uko Taiwan iba iyabwo ijana ku ijana mu gihe Amerika yo ishaka ko Taiwan igira ubwigenge mu miyoborere yayo.

Igitotsi u Bushinwa bufitanye n’Amerika muri iki gihe gitandukanye n’icyo bwari bufitanye nayo ubwo Amerika yategekwaga na Donald Trump.

Mu gihe cya Trump umwuka mubi hagati ya Washington na Beijing wari ushingiye ku bucuruzi, aho Amerika yavugaga ko u Buhinwa bwayibye umugono bugatera imbere kandi ari yo yabibufashijemo none bukaba bwarayishinganye ijosi.

Muri Manda ya mbere ya Biden, ibintu byarahindutse kuko Amerika yagarutse ku ntego yayo yo gushaka ko Taiwan yigenga, ntihore ku gitsure gikomeye cy’u Bushinwa.

Perezida w’Amerika  yavuze ko igihugu cye kiteguye kuzatabara Taiwan igihe cyose  yaba igabwaho igitero na Beijing.

Yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu mpera z’Icyumweru gishize ubwo yari ari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani witwa Kishida Fumio.

Biden ati: “ Iki ni ikintu twiyemeje.”

USA Today yanditse ko aba bayobozi bemera ko hariho u Bushinwa bumwe( One China) ariko ngo ibi ntibivuze ko Taiwan ari u Bushinwa.

Biden yunzemo ati: “ Uko byaba bimeze  kose ariko ibi ntibiha u Bushinwa uburenganzira bwo kugenda ngo ifate bugwate Taiwan.”

Umukuru w’u Bushinwa yavuze ko ibiri kuba mu Burusiya muri iki gihe byagombye kubera isomo u Bushinwa bukamenya ko gushaka kwigarurira ikindi gihugu bigira ikiguzi kinini k’ubikoze.

Yavuze ko ibyo u Bushinwa buri gukora mu birwa bituranye na Taiwan ari ugushora akaboko mu muriro, ko ibyo burimo bushatse bwabireka.

Ubutegetsi bw’Amerika buri guha abasirikare ba Ukraine intwaro zikomeye ngo bivune Abarusiya, ariko bwirinze kohereza abasirikare b’Amerika ngo barwane mu buryo bweruye n’ingabo z’u Burusiya.

Byakozwe mu kwirinda ko havuka intambara ya gatatu y’Isi kandi ishobora gukoreshwamo intwaro za kirimbuzi.

U Bushinwa buvuga ko Amerika ikwiye kubwirinda…

U Bushinwa ni igihugu gikomeye ku isi kandi gikora ibishoboka byose ngo kibe icya mbere mu byose

Nibwo butumwa bw’ingenzi bukubiye mu biganiro byabaye mu mpeza z’umwaka wa 2021 byahuje iPerezida w’u Bushinwa Xi Jinping na Joe Biden uyobora Amerika.

Perezida Xi yabwiye mugenzi we ko kumva ko u Bushinwa buzemera amabwiriza y’Amerika uko ishaka bitazashoboka.

Jinping avuga ko Amerika igomba kuzirikana ko u Bushinwa ari igihugu gikomeye, ko kugira ngo isi igire amahoro arambye kandi mu nyungu z’ibihugu byombi, ari ngombwa ko habaho imikoranire irimo ubwubahane.

Inama yahuje Abakuru b’ibi bihugu bikomeye kurusha ibindi ku isi yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

U Bushinwa bwabwiye Amerika ko ibihugu byombi nibikorana mu bwubahane, ari bwo isi izunguka mu buryo burambye, buri gihugu[u Bushinwa na Amerika]kikita ku bibazo byacyo ariko nanone ntikirenze ingohe ibiri kubera ku isi.

Ibibazo byugarije isi muri iki gihe ni byinshi ariko ku isonga hari mo kwikura mu ngaruka za COVID-19, ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, iterabwoba n’ibindi.

Iriya nama niyo ya mbere yo kuri ruriya rwego yahuje Abakuru b’Ibihugu byombi kuva Biden yajya ku butegetsi.

Icyo gihe Biden we yabwiye Xi ko mu guhiganwa mu by’ubukungu no kugira ijambo ku isi, buri gihugu kigomba kwirinda ko byazavamo intambara yeruye.

Biden avuga ko byaba bibabaje kandi bitari mu nyungu z’ibi bihugu haramutse hari intambara yadutse ikuruwe n’umubano mubi hagati yabyo.

Yasabye u Bushinwa kwirinda kuzendereza Amerika k’uburyo bishobora kuvamo intambara.

TAGGED:AmerikaBushinwafeaturedIntambaraTaiwan
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisiteri y’Ubumwe Isaba Abanyarwanda Gukora Umurimo Unoze
Next Article Israel Iravugwaho Kwica Umusirikare Mukuru Wa Iran
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?