Umuryango ushamikiye k’Umuryango w’Abibumbye witwa Food Security Phase Classification watangaje ko nta nzara nini ikiri muri Gaza, ukemeza ko ibintu biri gusubira mu buryo buhoro buhoro.
Ni amakuru meza mu gace kari kamaze imyaka ibiri kari mu ntambara ibica bigacika hagati ya Hamas na Israel
Iby’uko iyo nzara iri gukendera byanemejwe n’Umunyamabanga mukuru wa UN Antonio Guterres uvuga ko umuhati aamahanga yashyizeho nyuma y’isinywa ry’amasezerano yagizwemo uruhare na Amerika watanze umusaruro.
António Guterres yabwiye abanyamakuru ati: “ Inzara yaragabanutse bigaragara. Ubu hari abantu benshi babona icyo kurya kugira ngo baramuke.”
N’ubwo ari uko bimeze, hari Abanya Gaza Miliyoni 1.6 bahangayikishijwe no kubona icyo barya kandi abagera kuri 600,000 ni abana bafite hagati y’amezi atandatu n’amezi 59.
Ikindi ni uko abenshi muri bo bafite imibiri igaragaraho imirire mibi.
Raporo yatangarijwemo ibi, itanga umuburo ko intambara iramutse yubuye yatuma intera nziza yari imaze guterwa isubira inyuma bikomeye.
Abaturage ba Gaza basigaye barema amasoko, abafite imari bakayigurisha kandi abahinzi bagahinga imyaka yera mu bice bigaragaramo amazi n’ubuhehere bw’ikirere.
Ubuyobozi bwa Donald Trump bushimirwa ko bwatumye habaho agahenge katewe ahanini n’ihererekanya ry’imfungwa n’imirambo y’abantu bari baratwawe na buri ruhande.
Kuba abishimirwa ni byiza gusa hari impungenge z’uko bimwe mu bikubiye mu masezerano yatumye ibintu bigera aho biri, ari ibintu bidakomeye bishora kutazaramba.
Ibi ni ibyemezwa na Politico ivuga ko yabonye impapuro z’ariya masezerano igasoma igasanga harimo bimwe umuntu atakwizera ko bizaramba.
Ikindi bavuga ko gishobora kuzaba imbarutso y’andi mahane yatera intambara ni uko kuva aho ariya masezerano asinyiwe, hari ibitero Israel yakomeje kugaba haba muri Gaza haba no bindi bihugu yakurikiranagayo abayobozi ba Hamas harimo no muri Syria.
Muri raporo ivugwa aha handitswemo ko hakenewe amahoro arambye kugira ngo urwego amahoro amaze kugerwaho muri kiriya gice, arambe.