Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Undi Mugabo Ukekwaho Uruhare Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Yafashwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Undi Mugabo Ukekwaho Uruhare Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Yafashwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 May 2022 4:34 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hari amakuru avuga ko umugabo witwa Major Pierre Claver Karangwa w’imyaka 65 yafatiwe mu Buholandi akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mugabo yabaga muri Buholandi guhera mu mwaka 1998.

Yafashwe taliki 11, Gicurasi, 2022 bikozwe na Polisi y’u Buholandi.

Nta yandi makuru turamenya kuri uyu mugabo ariko afashwe mu gihe nta gihe kinini gishize mu Rwanda hagejejwe witwa Jean Paul Micomyiza wahageze  yoherejwe n’ubutabera bwa Suwede.

Nta gihe kinini gishize kandi hatangajwe ko uwashakishwaga uruhindu kubera uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 witwa Protains Mpiranya yapfuye mu mwaka wa 2006.

Yaguye muri Zambia yarahinduye izina biza kumenyekana hashize imyaka igera kuri 20.

Hagati aho kandi hari undi mugabo witwa Felisiyani Kabuga wari ku mwanya wa mbere w’abashakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga nawe wafatiwe mu Bufaransa ubu ikaba yaragejejwe imbere y’ubutabera.

Mu mwaka wa 2020 hari inkuru yanditswe na The New Times yavugaga ko Major Pierre Claver Karangwa yabaga mu  Biholandi.

Akurikiranyweho uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 mu gice kitwaga Bibungo bya Mukinga ubu ni mu Karere ka Kamonyi.

 

TAGGED:BuholandifeaturedJenosideKarangwaMicomyizaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umukuru Wa Leta Zunze Ubumwe Z’Abarabu Yapfuye
Next Article Perezida W’u Burundi Yahaye Abanyamakuru Nomero Ye Bwite
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Inzitizi Abo Muri DRC Babona Mu Kwambura FDLR Intwaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ingingo Z’Ingutu Zitegereje Trump Mu Kumvikanisha Hamas Na Israel 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Abanya Israel Ba Mbere Batwawe Na Hamas Barekuwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Israel: Baritegura Kwakira Trump Nk’Umwami

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?