Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Undi Munyarwanda Arakekwaho Kwica Abantu Akabata Mu Mwobo Iwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Undi Munyarwanda Arakekwaho Kwica Abantu Akabata Mu Mwobo Iwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 December 2023 2:58 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubugenzacyaha bufatanyije n’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyamasheke buri gushakisha umugabo witwa Ismael Nkurunziza nyuma yo gusanga umwobo muremure mu rugo rwe, bigakekwako ari uwo yajugunyagamo abo yishe.

Uyu mugabo yari atuye mu Mudugudu wa Karunga, Akagari ka Kagatamu mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke.

Byamenyekanye  ubwo uriya mugabo yateze umumotari akamusaba kumugeza iwe, bahageze ashaka kumujugunya muri uwo mwobo yacukuye mu nzu.

Ibyo byabaye kuri uyu  wa  Kane taliki 30, Ugushyingo 2023, ubwo Nkurunziza yateze umumotari witwa Uwitonze Jean Marie Vianney w’imyaka 26 y’amavuko uvuka mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, amusaba ko amujyana iwe i Bushenge.

Yari yamusabye kumugeza iwe akamufasha kwigisha umugore we ngo yamwemerere kujya ajya gukora akazi k’ubufundi kure y’aho atuye kuko ngo yari amaze igihe amukekera ko iyo yagiyeyo akora uburaya.

Bagenzi bacu ba  UMUSEKE bavuga ko bamenye bombi bagaze mu rugo binjiye mu nzu  basanga umugore we yagiye.

Umugabo waje atwawe yahise amufata mu ijosi motari, amusunikira ahari hashashe supaneti yumva hameze nk’ahari umwobo, ariko umumotari amurusha imbaraga, asohoka yiruka atabaza.

Abaturanyi batabaye basanga uwo mwobo uhari barebye basanga hari ahantu  harunze itaka mu cyumba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Bushenge, Ukomejegusenga Eliezer yemeza ayo makuru akavuga byabaye ahagana saa kumi z’umugoroba (16h00).

Uyu mwobo basanze utwikirije supaneti

Avuga ko  kubera ko imvura yatutumbaga kugwa ahari hasanzwe hagenderwa Frw 2500 uwo mumotari yaciwe  Frw 4, 500 aringo ngo yabanje kuyanga.

Ubwo bageraga  i Bushenge uyu mugabo w’umufundi yasabye umumotari kujyana nawe mu rugo iwe, akamufasha kumvisha umugore we wamwangiye kujya gukorera kure.

Gitifu Ukomejuzsenga ati: “Bageze haruguru y’urugo ku muhanda, umumotari aparika moto bajyana mu rugo. Nkurunziza amubwira ko ari ho amwishyurira, akanamufasha uwo mugore we kumwumvisha ko akwiye kumureka akajya gukorera aho yabona amafaranga. Amugejeje mu ruganiriro, umumotari aricara, ategereza amafaranga n’uwo mugore ngo bagirane inama.”

Icyakora ngo ntiyigeza aza.

Nyuma nibwo ibyo kumujugunya mu cyobo byakozwe ariko ntibyagera ku ntego.

Kugeza ubu ukekwa arashakishwa n’inzego z’umutekano.

Umugore w’uriya mugabo ukekwaho gukora biriya witwa Mukaniyonsaba Enatha n’uriya mumotari bajyanywe kuri RIB sitasiyo ya Shangi gutanga amakuru.

TAGGED:featuredNyamashekeUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Ari I Dubai Mu Nama Yiga Ku Bidukikije
Next Article Abakiliya Ba Airtel Money Bahawe Ubundi Buryo Bwo Kunguka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?