Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bana rivuga ko n’ubwo abafite ubumuga muri rusange bagira ibibazo byihariye, abana bo bafite ibibazo byihariye. Rivuga ko abana bafite ubumuga ku isi ari Miliyoni 240.
Bikubiye mu itangazo iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye, ishami ry’u Rwanda, ryasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki 03, Ukuboza, 2021 ubwo Isi yose izirikana Umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga.
Kuri uyu munsi kandi biba ari ngombwa kwibutsa abatuye isi ko abafite ubumuga ari abantu bo kwitabwaho by’umwihariko ariko ibibakorerwa byose bigashingira ku bibazo ubwabo bafite kandi bakagira uruhare mu bibakorerwa.
UNICEF, ishami ry’u Rwanda, ishima umuhati wa Leta y’u Rwanda wo kwita ku bafite ubumuga, kimwe mu bibyerekana kikaba ari uko yabashyiriyeho Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga ishinzwe kumenya no gushakira ibisubizo ibibazo abafite ubumuga bafite.
N’ubwo ari uko bimeze ariko, abafite ubumuga cyane cyane abana bagira ibibazo byihariye.
Bimwe muri byo ni ukugera kuri serivisi zibagenewe bitabagoye.
Abenshi mu bana b’u Rwanda bahura n’ibibazo birimo guhabwa akato, kutagera ku masomo ndetse n’abize barangiza kwiga ntiboroherezwe kubona akazi.
Leta y’u Rwanda ariko ivuga ko izakomeza gukora uko ishoboye kugira ngo imibereho y’abafite ubumuga ibe myiza.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko Leta nta Munyarwanda uwo ari we wese wagombye gusigwa inyuma mu rugendo rw’iterambere ry’igihugu.
Tugarutse ku Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, ubuyobozi bwayo ku rwego rw’u Rwanda buvuga ko buzamura imibereho myiza y’abana binyuze mu kwigisha ababyeyi babo ko abana bafite ubumuga ari abo kwitabwaho by’umwihariko binyuze mu kubaha amahirwe angana n’abandi muri byose.
Mu itangazo Taarifa ifite ryaturutse muri UNICEF-Rwanda, umuyobozi wayo Madamu Julianna Lindsey yagize ati: “ Umuntu arangwa no kwiyemeza ko ashoboye, akagira ubudatsimburwa ku cyemezo cye kandi ntiyumve ko adashoboye. Nka UNICEF twemera ko abafite ubumuga bashoboye kandi ko iyo bahawe amahirwe yo gukora, bagera kubyo bifuza. Twifuza ko bakeneye gufashwa kwivana mu ngaruka zatewe n’icyorezo COVID-19.”
Taarifa ifite amakuru y’uko Inyubako Kigali Convention Center iri bwake amatara ibara ryihariye risobanura ubufatanye hagati y’abafite n’abadafite ubumuga bita idoma( lit purple), iri rikaba ari ibara ryagenewe Umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga.