Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urubanza Rwa Béatrice Munyenyezi Rwatangiye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Urubanza Rwa Béatrice Munyenyezi Rwatangiye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 January 2022 12:55 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko iburanishwa rya Béatrice Munyenyezi risubitswe mu ntangiriro za Mutarama kubera ko abamwunganiraga babuze kubera akandi kazi bari bafite, kuri uyu wa Kabiri, taliki 18, Mutarama, 2022 ryatangiye.

Ruri kuburanishwa n’Urukiko rwisumbuye rwa Huye. Ni iburanisha mu mizi riregwamo Munyenyezi ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iri buranisha ryakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ukurikiranyweho ibyaha we afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere.

Ubwo ryasubikwaga, impamvu yatanzwe icyo gihe yari iy’uko abanyamategeko bamwunganira batabonetse.

Yari inshuro ya kabiri risubitswe.

Icyo gihe Umuvugizi w’Inkiko Harrison Mutabazi  yabwiye Taarifa ko iburanisha rya Munyenyezi rizaba tariki 18, Mutarama, 2022 rikazabera mu cyumba cy’iburanisha mu Rukiko rwisumbuye rwa Huye, aho bivugwa ko uriya mugore yakoreye ibyaha.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda Bwana Harrison Mutabazi(Photo@Taarifa.rw)

Mbere y’uko iburanisha ryasubitswe kuri uyu wa Gatanu tariki 07, Mutarama, 2021 riba, mbere hari irindi ryari ryasubitswe.

Icyo gihe hari tariki 09, Ukuboza, 2021.

Ubwo isubikwa rya kabiri ryabaga, Taarifa yabajije Harrison Mutabazi( ni umuvugizi w’Inkiko z’u Rwanda) niba gusubika ririya buranisha bya hato na hato batari gukorwa mu rwego rwo gukerereza nkana urubanza, asubiza ko atari byo.

Ngo byari byatewe  n’uko abanyamategeko bunganira Béatrice Munyenyezi bari bafite izindi dosiye bagombaga kurangiza bakabona kuza kumwunganira ibindi babishyize ku ruhande.

Munyenyezi afite imyaka 51 y’amavuko.

Ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Beatrice Munyenyezi

Ikigo cy’Amerika gishinzwe abinjira n’abasohoka giherutse kumwirukana ku butaka bw’Ameruka nyuma yo kurangiza igihano kubera icyaha cyo kubeshya ku mwirondoro we kugira ngo Amerika imuhe ubwenegihugu.

Ibye byaje kumenyekana ko ari Umunyarwandakazi wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo cyaha cyo kubeshya aragihanirwa, igifungo kirangiye Amerika imwoherereza u Rwanda kugira ngo rumukurikirane ku byo aregwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

TAGGED:featuredHuyeJenosideMunyenyezi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uruzinduko Rw’Intumwa Ya Museveni i Kigali Ruhatse Iki?
Next Article Bikekwa Ko Umwana Akeza Elisie Wavuzweho Kugwa Mu Kidomoro Agapfa Ahubwo Yishwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?