Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urubanza Rwa Nkubiri Ruzakomeza Mu Kwezi Gutaha, Hari Ibitumvikanyweho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Urubanza Rwa Nkubiri Ruzakomeza Mu Kwezi Gutaha, Hari Ibitumvikanyweho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 March 2021 5:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Gatatu nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rufashe umwanzuro w’uko urubanza Bwana Alfred Nkubiri aregwamo ibyaha birimo inyandiko mpimbano ruzakomeza tariki 20, Mata, 2021. Hari nyuma y’impaka zabyukijwe n’uko MINAGRI yari yemerewe guhita itangira ibyerekeye indishyi isaba Nkubiri n’uwo bareganwa mu gihe abo ku ruhande rwa Nkubiri bo bifuzaga ko habanza kuburanwa ku by’impapuro mpimbano, bikava mu nzira.

Umwe mu bo mu muryango wa Nkubiri yabwiye Taarifa ko batishimiye ko umucamanza yasabye ko MINAGRI itangira kuvuga iby’indishyi kandi ikiburanwa, ni ukuvuga ibyerekeye impapuro mpimbano, kitararangiza kuburanwaho.

Yagize ati: “ Twifuza ko MINAGRI yinjizamo iby’indishyi kandi icyo umubyeyi wacu aregwa cy’uko yakoze impapuro mpimbano kitaranzurwaho ngo bakiveho.”

Tariki 09, Werurwe, 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwatesheje agaciro iby’uko MINAGRI yavanwa mu rubanza, ruvuga ko igomba kurugaragaramo kuko ihagarariye inyungu z’abaturage muri iki kibazo.

Icyo gihe abunganira Nkubiri bari bagaragaje inzitizi ebyiri, zirimo ko Minisiteri ishinzwe ubuhinzi yakurwa muri uru rubanza irimo iregera indishyi no gusuzuma niba ikirego kitaratanzwe nyuma y’igihe giteganywa n’itegeko, bityo icyaha kikaba cyarashaje.

Abacamanza bafashe umwanya wo kwiherera, bafata icyemezo ku nzitizi imwe yo kureba niba iriya Minisiteri yaguma mu rubanza cyangwa niba ifite ububasha bwo kuregera indishyi.

Bemeje ko imbogamizi ituma abaregwa basaba ko Minagri yava mu rubanza nta shingiro ifite. Hemejwe ko izindi nzitizi zizasobanurwa n’Ubushinjacyaha mu rubanza mu mizi ruzaba tariki 24 uku kwezi.

TAGGED:featuredMINAGRINkubiriUrubanza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibikubiye mu Kiganiro Ku Byiza By’u Rwanda Gica Kuri CNN
Next Article Umunyamerikakazi Yashinje Rusesabagina Gushakisha Ubutegetsi Mu Gihe Kirekire
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ish Kevin Yinjiye Mu Bufatanye N’Ikigo Gikomeye Gicuruza Umuziki Ku Isi

CNDD-FDD Ishima Ibyo Yagejeje Ku Gihugu, Abayirwanya Bakayinyomoza

Afghanistan: Umutingito Wishe Abantu 600

BK Ikora Ite Ngo Yunguke?

DRC: Abantu 16 Bashimuswe Na CODECO

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Kwihaza Mu Biribwa Muri Afurika Biracyari Kure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?