Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urubyiruko Rwabaga Iwawa Rwasabwe Kuzibukira Burundu Ibihungabanya Umutekano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Urubyiruko Rwabaga Iwawa Rwasabwe Kuzibukira Burundu Ibihungabanya Umutekano

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 January 2022 9:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe imikoranire n’abaturage n’izindi nzego, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo yasuye abagororerwa mu kigo cya Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza.  Yabasabye kubyaza umusaruro amasomo bamazemo amezi icyenda bakamenya uruhare bafite mu iterambere ry’u Rwanda.

CP Bruce Munyambo yabwiye  ruriya rubyiruko rw’abantu 1,585 ko igihe bamaze bahugurirwa kureka imyitwarire ibangamye no kwiga imyuga itandukanye gikwiye kubabera intangiriro yo guhinduka, bakareka kwitwara nabi ahubwo bagafasha abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyabo.

Ati: “ Igihe mwataye mu myitwarire mibi irimo no gukoresha ibiyobyabwenge kirahagije, ntabwo dukeneye na rimwe kuzongera kugira uwo tubona mu myitwarire mibi. Guhora mwishinja ko muri abanyamakosa mubisige inyuma, muyoboke inzira yo gukora ibyiza kugira ngo bisibe yaamakosa yose mwakoze bityo yibagirane.”

CP Munyambo yabasabye kuzibukira ibyo bakora bihungabanya umutekano

CP Munyambo yavuze ko Polisi izashyigikira ibikorwa byabo igihe bakwibumbira hamwe bagashyira mu bikorwa ibyo bize.

Ati: “Nimusubira mu buzima busanzwe, turabasaba kubyaza umusaruro amasomo atandukanye mwigiye hano kandi nimwishyira hamwe ibikorwa byanyu bizahabwa inkunga kugira ngo mukomeze gutera imbere aho kugira uruhare mu biteza umutekano mucye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuzakurikirana imishinga  ya bariya basore bagororewe  Iwawa kugira ngo itazahomba .

Avuga ko akenshi iyo ihombye abayikoranga bongera gusubira mu ngeso mbi ziteza umutekano mucye.

Ati: “Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze icyo tugomba gukora ni ugukurikirana bihoraho imishinga ikorwa n’urubyiruko rwanyuze hano Iwawa kugira ngo badahomba bagasubira muri ya migirire mibi baba barahozemo mbere yo kugororwa.”

Avuga ko umuryango ufite uruhare rwo kwimakaza indangagaciro n’imyitwarire myiza kandi bakayitoza abana kuko ngo byagaragaye ko abenshi mu bana bishora mu bikorwa biteza umutekano muke ari abaturuka mu miryango ifitanye amakimbirane.

Umwe mu bagororewe Iwawa witwa Shema Frank w’imyaka 30, avuga ko yicuza igihe n’amafaranga yataye akoresha ibiyobyabwenge.

Mu kwicuza kwe, avuga ko kiriya gihe n’amafaranga yagitakajemo yagombye kuba yaragikoresheje yita ku muryango we.

Yashimangiye ko nasubira mu buzima busanzwe azabyaza umusaruro uhagije umwuga w’ubudozi yigira iwawa.

Uru rubyiruko kandi rwakanguriwe no gufatanya n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano mu gukumira ibyaha.

Nyuma y’ibiganiro habaye umukino w’umupira w’amaguru na Volleyball aho ikipe ya Polisi ikina mu cyiciro cya kabiri (Interforce FC) yatsinze urubyiruko rurimo guhugurirwa Iwawa ibitego 4 kuri 2 ihabwa igikombe.

Mu mukino w’amaboko (Volleyball) ikipe ya Rutsiro Volleyball yatsinze urubyiruko rwa Iwawa amaseti atatu kuri imwe.

Kuva muri 2010 ikigo ngororamuco cya Iwawa kimaze guhugura urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bagera ku  ibihumbi 27.

Rwahuguwe mu mirimo yazamura imibereho yarwo ari nako bagirwa inama yo kureka imyitwarire ihungabanya umutekano w’Abanyarwanda.

Abarangije amahugurwa kuri iyi nshuro, bari bagize icyiciro  cya 22 kigizwe n’abantu 1585 biganjemo urubyiruko.

TAGGED:featuredIbyahaIwawaMunyamboPolisiRutsiro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Mushya W’Ubutasi Bwa Gisirikare Muri Uganda Ni Muntu Ki?
Next Article Ubuyobozi Bwa Kicukiro Ntibwari Buzi Iby’Uruganda Rw’Abashinwa Ruhakorera Imodoka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?