Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru yataramiweho na benshi ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yerekezaga mu Bwongereza mu nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19.
Ku wa Mbere tariki 26 Nyakanga nibwo Chakwera yatangaje ko yageze mu Bwongereza, mbere y’iminsi hafi ibiri ngo inama ya Global Education Summit ibe mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Yabaye ku wa 28-29 Nyakanga 2021 ku butumire bwa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta bafatanyije kuyakira.
Ubwo urugendo rwatangiraga, byabanje gutangazwa ko Perezida Chakwera yagiye mu Bwongereza kubera ko intenet yo muri Malawi idakora neza.
Ni ibintu byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwibasira, bavuga ko yagombaga gukemura ikibazo cya intenet mu gihugu aho guhungira aho bamaze gukemura ibyabo. Ni imvugo ariko ibiro bya Perezida Chakwera byahakanye.
Muri urwo rugendo rwishyuriwe ikiguzi na Guverinoma y’u Bwongereza, byaje kujya hanze ko Chakwera yari yamenyesheje icyo gihugu ko yifuza kujyana n’itsinda ry’abantu 61.
Gusa u Bwongereza nk’igihugu cyagombaga gufata mu nshingano ibizarutangwaho byose, cyagerageje kumvisha Chakwera ko uwo mubare ari munini bityo ukwiye kugabanywa, haza kwemeranywa abantu 10.
Muri abo 10 byaje kugaragara ko harimo bane bo mu muryango wa Perezida. Ni ukuvuga Lazarus Chakwera ubwe, umugore we Monica Chakwera, umukobwa we Violet Chakwera n’umukwe we Sean Kampondeni.
Perezida Chakwera yabwiye BBC ko hatitawe ku bagiye, buri wese mu bo bari kumwe afite inshingano ze zamujyanye.
Yavuze ko kwitabira iriya nama agakora urugendo akajya mu Bwongereza, byakozwe kubera ubutumire yahawe.
Ati “Ntabwo nanitumiye muri iyi nama, nakoreye inama nyinshi muri Malawi, zirenga icumi. Ibi nabisabwe ngo nitabire iyi nama hano ku giti cyanjye, kugira ngo tugire ibyo dushakira ibisubizo.”
Abandi baperezida batumiwe banagiye mu Bwongereza harimo uwa Ghana, Nigeria, Togo na Kenya.
Perezida Chakwera yabajijwe uburyo perezida w’igihugu yakoreye urugendo mu mahanga, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga agasigara mu gihugu ahubwo mu itsinda bajyanye agashyiramo abagize umuryango we.
Yasubije ko yajyanye n’abanyamalawi bafite inshingano mu gutuma akora inshingano ze.
Ati “Icyo nakubwira ni uko buri umwe muri bo afite inshingano zihariye zituma kugira ngo mbashe kwitabira inama muri ubu buryo, nkenera serivisi zabo.”
Guverinoma ya Malawi iheruka gutangaza ko Kampondeni ari Umunyamabanga wa Sebukwe Chakwera ndetse akaba ari na we ushinzwe itumanaho rye, mu gihe Violet Chakwera ari umunyamabanga wihariye wa nyina.
Iti “Kandi bimaze kumenyerwa ko umugore wa perezida amuherekeza iyo agiye ku rugendo,”
Chakwera wahoze ari pasiteri yatorewe kuyobora Malawi mu 2020 atsinze Peter Mutharika wayoboraga icyo gihugu.
Icyo gihe yiyemeje kurandura imikorere mibi irimo na ruswa mu gihugu.
Gusa yakomeje kunengwa uburyo agenda ashyira abayobozi mu myanya, aho muri guverinoma y’abantu 31 yatangajwe muri Nyakanga 2020, minisitiri w’umurimo ava inda imwe na Minisitiri w’ubuzima, naho minisitiri w’itangazamakuru ni muramukazi wa minisitiri wungirije w’ubuhinzi.