Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urugo Rwa General Numbi I Kinshasa Rwasanzwemo Imbunda Zakwira Batayo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Urugo Rwa General Numbi I Kinshasa Rwasanzwemo Imbunda Zakwira Batayo

Last updated: 01 September 2021 10:03 am
Share
SHARE

Inzego za gisirikare zasatse urugo rwa Gen John Numbi wayoboye Polisi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo uheruka guhunga igihugu, zisangamo intwaro nyinshi cyane zirimo into n’inini.

Amwe mu makuru yatanzwe n’igisirikare avuga izo mbunda zasanzwe mu rugo rwe i Kinshasa zishobora no gukwira batayo yose, nk’uko RFI yabyanditse.

Batayo ibarwa nk’umutwe w’ingabo ushobora kuba ugizwe no hagati y’abasirikare 300 na 1000.

Ni isaka ryabaye ubwo inzego zishinzwe imyubakire zasabaga ubushinjacyha bwa gisirikare gutwara ibikoresho byari biri muri iyo nzu, kuko isanzwe ari iya leta ikaba ikeneye kuyisubiza.

Gen John Numbi yari atuye muri iyo nzu guhera mu 1997, ubwo umutwe wa Alliance des forces démocratiques pour la libération du Congo (AFDL) wafata ubutegetsi.

Gusa ubwo habaga impinduka mu 2019 Perezida Felix Tshisekedi agasimbura Joseph Kabila, John Numbi yagiye gutura mu rwuri rwe i Lubumbashi, mbere yo guhungira mu mahanga mu minsi ishize.

Yahunze atangiye gukurikiranwaho uruhare mu rupfu rw’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu  Floribert Chebeya wayoboraga umuryango utegamiye kuri leta Voix des Sans Voix n’umushoferi we Fidèle Bazana, ku wa 1 Kamena 2010.

Yahunze nyuma y’uko ikirego cye cyongeye kubyutswa n’itabwa muri yombi rya Colonel Christian Kenga Kenga wafashwe umwaka ushize na Jacques Mugabo wafashwe muri Gashyantare, bakekwaho uruhare mu kwica Chebeya.

Muri Gashyantare Annie Chebeya – umugore wa Floribert Chebeya – yagiranye ikiganiro na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), asaba ubutabera.

Icyo gihe yashinje Gen Numbi na Joseph Kabila wahoze ari perezida, ko bagize uruhare mu rupfu rw’umugabo we.

https://kiny.taarifa.rw/general-numbi-wahoze-ayobora-polisi-ya-rdc-yahunze/

 

TAGGED:featuredGénéral John Numbi TamboJoseph KabilaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article AKUMIRO: Abanyarwanda Bakubitiwe N’Umushinwa I Rutsiro Bari Barashimuswe I Nyamasheke
Next Article HADUTSE COVID-19 Yiswe ‘Mu’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Imirwano Hagati Ya Wazalendo Na FARDC Imaze Kugwamo Abantu 11

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?