Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urugomo Rwa Chameleone Rugiye Kumukoraho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Urugomo Rwa Chameleone Rugiye Kumukoraho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 January 2023 7:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubutabera bwa Uganda bwatumije umuhanzi uri mu bamamaye kurusha abandi mu Karere Uganda iherereyemo witwa Jose Chameleone kugira ngo asobanure ku byo aregwa byo guhohotera umumotari.

Byabaye ubwo umumotari yagongaga imodoka ya Chameleone iri mu zihenze cyane yo mu bwoko bwa Range Rover.

Uyu muhanzi yazibiranyijwe n’umujinya aramwadukira amuhuragura inkoni yari yitwaje mu modoka ye.

Joseph Mayanja( niyo mazina ya Chameleone) yakoze ruriya rugomo taliki 20, Mutarama, 2023.

Uriya mumotari yahuriye na kariya kaga mu muhanda wa Entebbe Road ubwo yari ari mu nzira atashye ahitwa Segeku.

Polisi ya Uganda yavuze ko Chameleone akurikiranyweho ‘kwihanira’.

Ni ibyemezwa n’umuvugizi wayo witwa Fred Enanga.

Umumotari wagaragaye akubitwa yamaze gutanga ikirego.

Enanga yari yavuze ati:  “Dukeneye ikirego kivuye kuri uriya mumotari wagaragaye akubitwa kandi iperereza riracyakomeje nanone turasaba umutangabuhamya uwo ari we wese wari uhari ibi biba kuza akatubwira uko byagenze.”

Bivugwa ko Chameleone yari yabanje kwihanganira y’uko agonzwe, ariko yaje gufata ubushungu(uburakari) nyuma y’amagambo ‘mabi’ yabwiwe n’uwari umaze kumugongera ikinyabiziga.

Ikirego cya motari kiramutse gitangiye kuburanishwa mu minsi iri imbere, bishobora kuzakoma mu nkokora igitaramo Jose Chameleone ateganya  gukora taliki 10, Gashyantare, 2023 yise  ‘‘Gwanga Mujje’’ kizabera ahitwa Lugogo Cricket Oval.

Uyu muhanzi aherutse gusubiza umunyamakuru wari umubajije iby’iriya myitwarire, ko atari umumalayika.

Yagize ati “Ntabwo ndi Malayika, nk’uko n’uriya mumotari nawe atari Malayika. Dukeneye guhindura ibintu bimwe na bimwe mu batwara moto hano muri Uganda.’’

Umugore wa Jose Chameleone, Daniella Atim Mayanja aherutse kwamagana imyitwarire y’umugabo we wadukiriye umuntu akamukubita ‘atababarira.’

TAGGED:ChameleoneimodokaPolisiUgandaUmumotariUrugomo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uyobora IMF Yageze Mu Rwanda
Next Article Kubaka Ikiraro Cyo Mu Kirere Gihuza Muhanga Na Gakenke Bigeze Kure
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Kabila Arasomerwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?