Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uruhare Rw’Abize Imyuga Mu Iterambere Ntirushidikanywaho- PM Ngirente
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Uruhare Rw’Abize Imyuga Mu Iterambere Ntirushidikanywaho- PM Ngirente

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 May 2024 3:56 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko uruhare rw’abize Imyuga na Tekiniki rudashidikanywaho.

Yabivugiye mu muhango wo kwakira impamyabumenyi zahawe abize imyuga na Tekiniki barangije amasomo muri Rwanda Polytechnic.

Iki kigo gisohoye aba banyeshuri ku nshuro ya karindwi, kuri iyi nshuro bakaba basohotse ari abantu 3000.

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko Guverinoma izakomeza guteza imbere amasomo y’imyuga na Tekiniki kubera akamaro bifitiye igihugu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yashimiye abarezi n’abandi bagize uruhare mu gutuma uburezi mu myuga na Tekiniki bugera kuri bariya banyeshuri.

Ikindi ni uko amashuri y’imyuga na tekiniki mu iterambere ry’ibihugu ari ikintu kinini.

Ngirente avuga ubumenyi butangirwa muri aya mashuri bugira uruhare runini mu iterambere ry’ibikorwaremezo, mu guteza imbere inganda, guhanga imirimo mishya ndetse no mu bindi byiciro by’ubukungu.

Ngo Guverinoma y’u Rwanda yakoze amavugurura agamije kongerera imbaraga urwo rwego rw’uburezi cyane cyane ku myigishirize ihamye y’imyuga na tekiniki binyuranye kandi ku nzego zose.

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ni uguteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi (Knowledge-based Economy).

- Advertisement -

Ku bwa Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente, ariyab masomo babona akazi mu buryo bwihuse ugereranyije n’abandi aba imbere mu Gihugu cyangwa mu mahanga.

Biterwa ni uko baba bafite ubumenyingiro bwiyongereyeho n’ikinyabupfura mu byo bakora.

Yanavuze ko ibyiciro byose byigwa muri Rwanda Polytechnic, Leta ibyemera nk’ibyiciro bishobora gusaba akazi.

Ngirente ati : “Ndagira ngo rero mbabwire ko iyo mbogamizi yari ihari mbere yavuyeho, atari icyo cyatumye gusa dushyireho BTech. BTech yagiyeho kugira ngo abanyeshuri biga imyuga bagire uburyo bagenda bazamuka mu ntera. Uhereye kuri Diploma, nurangiza ukumva ukeneye kuvugurura ubumenyi wimuke ujye kuri Advanced Diploma, ugere no kuri BTech.”.

Indi ngingo nziza ni uko ngo Guverinoma y’u Rwanda irimo no gutegura Masters of Technology (MTech) aho abazarangiza BTech bazashobora kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu myuga bazaba bize.

Yunzemo ko Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ari uko muri uyu mwaka w’amashuri utaha, BTech zizaba ziboneka kuri Koleji zose zigize Rwanda Polytechnic.

Mu ijambo rye, Dr Edouard Ngirente yashimye ubuyobozi bwa Ministeri y’Uburezi, ubuyobozi bwa Rwanda Polytechnic, abarimu, abayobora IPRCs n’abarimu bakorana nabo n’ aban

yeshuri bitabira izi porogaramu.

TAGGED:featuredImyugaIntebe AmashuriNgirenteTekiniki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article IMF Iri Hafi Kuguriza DRC Miliyari $1.5
Next Article Ibikoresho Bihenze By’Ikoranabuhanga Bitazwi Inkomoko Byafatiriwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?