Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uruhare Rw’Amadini Mu Kubaka u Rwanda Ni Urwo Kwishimira- PM Ngirente
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Uruhare Rw’Amadini Mu Kubaka u Rwanda Ni Urwo Kwishimira- PM Ngirente

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 April 2023 9:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko uruhare rw’amadini mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ari urwo kwishimira. Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku bayobozi ba Kiliziya y’Abangilikani bo hirya no ku isi bateraniye mu Rwanda mu nama izamara iminsi itanu.

Dr. Edouard Ngirente yagize ati: “ u Rwanda rwishimira uruhare amadini yagize kandi akigira mu uguhuza Abanyarwanda no kubunga. Ni uruhare rw’ingirakamaro mu guteza imbere imibereho yabo bikazana impinduka mu gihugu.”

Avuga ko Kiliziya y’Abangilikani by’umwihariko yabaye ingenzi mu guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda haba mu rwego rw’ubuzima, uburezi n’ibindi.

Umukuru wa Guverinoma avuga ko insanganyamatsiko iriya nama izatindaho ihuje mu by’ukuri n’ibibazo isi ifite kubera ko isi muri rusange ‘isa n’iyabuze epfo na ruguru.’

Avuga ko ibibazo isi ifite muri iki gihe ari byinshi kandi byatumye abantu bajya mu gihirahiro cyo kwibaza  ngo ‘ejo nzamera nte?.

Ibyo bibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere, intambara, ibibazo byo mu miryango ndetse n’ibibazo bigendana n’indwara z’ibyorezo zugarije isi.

Dr. Ngirente avuga ko kugira ngo ibibazo isi irimo bikemuke, bisaba ubufatanye bw’inzego zose, zaba iz’amadini cyangwa iza politiki.

Yemeza ko ahantu hose ku isi, abanyamadini bakenerwa kugira ngo batange ubufasha mu isanamitima  no gutuma abantu babaho batuje, bafite icyizere cy’ejo hazaza.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’intebe avuga ko abayobozi aho bava bakagera, baba bagomba kuba intangarugero.

Yabwiye abayobozi mu idini ry’Abangilikani ko u Rwanda rwizeye ko inama yabahuje izaba ingirakamaro, imyanzuro izayifatirwamo ikazaza yunganira imibereho myiza y’abaturage ibihugu baje baturukamo biharanira kugera ho.

Dr. Edouard Ngirente yabagejejeho n’intashyo za Perezida Kagame ubifuriza kuzagira inama nziza.

Ni inama ya kane ihuje Abangilikani yiswe 4th Global Anglican Future Conference.

Yitabiriwe n’abantu 1,300 baturutse hirya no hino ku isi.

Bahujwe no kurebera hamwe uko imikorere y’iyi Kiliziya yarushaho gutezwa imbere.

Abayobozi ba Kiliziya y’Abangilikani bateraniye mu Rwanda
TAGGED:AngilikanifeaturedKiliziyaNgirenteRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Centrafrique: Abapolisi B’u Rwanda Bakomeje Gushimirwa Imyitwarire Myiza
Next Article Yibye Miliyoni Frw 2 i Kigali Afatirwa Iwabo Muri Kayonza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

Umwami Wa Maroc Yandikiwe Ikiruhuko Kubera Uburwayi 

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Umutekano Mu Muhanda Uvuze Byinshi – Minisitiri Biruta

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?