Abacamanza b’Urukiko rukuru basanze ubusabe bwa Ingabire Umuhoza Victoire bw’uko yahanagurwaho ubusembwa nta shingiro bufite.
Nawe yahise asohora itangazo abyamagana, avuga ko bigaragaza kumubangamira mu gihe u Rwanda rwitegura gutora abazaruyobora barimo Umukuru w’igihugu n’Abadepite.