Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urukiko Rwafunguye By’Agateganyo Prof Harerimana N’Abo Bareganwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Urukiko Rwafunguye By’Agateganyo Prof Harerimana N’Abo Bareganwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 October 2023 8:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwaraye rutegetse ko Prof Harerimana Jean Bosco  wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative (RCA) na Hakizimana Clever wari ushinzwe amasoko hamwe na Gahongayire Liliane wari ushinzwe ububiko bose bafungurwa by’agateganyo.

Ubwo basomerwaga umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rwavuze ko bose uko ari batatu barekuwe by’agateganyo.

Ku cyaha cy’itonesha, Urukiko rwatangaje ko nta bimenyetso bifatika byerekana ko Prof Harerimana yagize uruhare muri ibyo bikorwa byatumye abakozi babiri bivugwa ko bajyanywe mu mirimo yo gutunganya ahakorewe ikizamini cy’akazi bakaza no kugitsinda.

Rwavuze ko amajwi yagaragaye mu kiganiro yagiranye n’umwe mu bakozi ba RCA atari ikimenyetso simusiga cyagezweho n’ubushinjacyaha cyo kwerekana ko yirukanaga abakozi uko ashaka.

Ngo kuko nta rubanza rwigeze rugaragazwa rw’umukozi waba warirukanywe bidakurikije amategeko.

Urukiko kandi rushingiye ku bimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze,  rusanga bidahagije ngo bigirwe impamvu ‘zikomeye’ zatuma Prof Harerimana akurikiranwaho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha.

Indi ngingo rwashingiyeho ni iy’uko Prof Harerimana yaragaragaje ko hari abanyeshuri bagiye kurangiza Kaminuza yafashaga no kuba yaratanze ingwate y’umutungo ufite agaciro ka miliyoni Frw 85,  nta mpamvu ikomeye ihari yatuma akurikiranwa afunzwe.

Rwasanze ingwate yatanze igomba gushinganishwa, akajya yiyereka umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Nyarungenge buri wa Gatanu mu mezi abiri kandi akaba abujijwe kurenga  imbibi z’Umujyi wa Kigali mu gihe cy’amezi abiri.

Hakizimana Claver we urukiko rwasanze n’ubwo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha , ariko mu by’ukuri adashobora kubangamira iperereza bityo rutegeka ko yakurikiranwa ari hanze akajya yiyereka umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Nyarugenge buri wa gatanu mu gihe cy’amezi abiri nawe ntarenge Umujyi wa Kigali.

Ku byerekeye Gahongayire Liliane wari ushinzwe ububiko uvugwaho ko yasinye ku nyandiko ko yakiriye ibikoresho, urukiko rwasanze bidakwiye kuba impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha kuko kuri iyo nyandiko hatagaragazwa ubwoko bw’ibikoresho byari byishyuwe.

Urukiko rwasomye itegeko rwashingiyeho rurekura by’agateganyo ababurana ruvuga ko hashingiwe ku ngingo ya 86 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze, ashobora ariko gukurikanwa afunze iyo hari impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka ibiri.

Iki cyemezo cyo kubafungura by’agateganyo cyishimiwe n’abari baje kwitabira isomwa ry’urubanza ndetse n’abunganizi babo.

Tariki 28 Nzeri 2023 nibwo Prof Harelimana n’abo bareganwa baburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, basaba ko bakurikiranwa bari hanze.

 

TAGGED:AgateganyoAmakoperativefeaturedHarerimanaProfRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uburwayi Bwo Mu Mutwe Bukomeje Kwiyongera Mu Banyarwanda
Next Article Dosiye Y’Umunyamakuru Wa Jeune Afrique Yagejejwe Mu Rukiko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

Uganda: Umwe Mu Bakire Bakomeye Yiciwe Mu Biro Bye

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?