Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urukiko Rwanze Ibyo Kazungu Denis Yasabye Mu Bujurire
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbutabera

Urukiko Rwanze Ibyo Kazungu Denis Yasabye Mu Bujurire

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 July 2025 9:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Uyu musore yiyemereye ko yishe abantu benshi
SHARE

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwagumishijeho igihano cy’igifungo cya burundu cyari cyarakatiwe Kazungu Denis wari uherutse kujuririra igihano cya burundu yahawe.

Uyu musore yari yarahamijwe ibyaha 10 birimo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Icyo gihe urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nirwo rwahamije Kazungu ibyo byaha.

Yaje kujurira avuga ko akwiye kugabanyirizwa igihano kuko ubwo yireguraga yemeye ibyaha, ntiyagora ubushinjacyaha n’urukiko.

Kuri we, ibyo byari ingingo zifatika zatuma agabanyirizwa ibihano.

Icyakora umwanzuro ku bujurire bwe wasomwe kuri uyu wa 11, Nyakanga 2025, Urukiko rwanzuye ko nta kigomba guhinduka ku mikirize y’urubanza rwa mbere.

Tariki 8, Werurwe, 2024, nibwo yaburanye ku byaha yaregwaga, aza guhamwa nabyo akatirwa gufungwa burundu nubwo yaburanye yemera ibyaha akanabisabira imbabazi.

Icyo gihe urukiko rwamuhamije ibyaha birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, guhisha umurambo no kuwucamo ibice, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko, kwinjira muri mudasobwa cyangwa mu rusobe bwa mudasobwa, akatirwa gufungwa burundu n’ihazabu ya Miliyoni Frw  10 no gutanga indishyi z’akababaro za Miliyoni Frw 30.

Muri Nzeri, 2023 nibwo Kazungu Denis yafashwe na RIB nyuma y’uko ahohoze ari iwe havumbuwe umwobo yatabyemo imirambo y’abo yemera ko yishe.

Uyu mwobo wari mu gikoni kiri aho yari acumbitse mu Kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Gasabo.

TAGGED:BurunduIgihanoKanombeKazunguKigaliKujuriraUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intego Z’u Rwanda Mu Gukwiza Ikoranabuhanga Hose
Next Article Gasabo: Polisi Yafashe Abacukura Amabuye Y’Agaciro Bitemewe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC:Abasirikare Basabiwe Gufungwa Imyaka 15 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?