Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urukiko rw’Ubujurire RWEMEJE Ko Rusesabagina, Sankara… BAKOZE Iterabwoba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Urukiko rw’Ubujurire RWEMEJE Ko Rusesabagina, Sankara… BAKOZE Iterabwoba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 April 2022 12:37 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Paul Rusesabagina, portrayed as a hero in a Hollywood movie about Rwanda's 1994 genocide, is seen at the court before answering to charges that include terrorism and incitement to murder in Kigali, Rwanda September 25, 2020. REUTERS/Clement Uwiringiyimana
SHARE

Nyuma yo kuburanisha urubanza ubushinjacyaha bwajuririye buvuga ko Paul Rusesabagina akwiye guhabwa igihano cya burundu,  ubwunganizi bwa Sankara bwo bugasaba ko agabanyirizwa igihano, urukiko rw’ubujurire rwasanze ahubwo Urukiko rw’ikirenga rwaribeshye ruvuga ko Rusesabagina yagize uruhare mu iterabwoba, ahubwo ko we  na Sankara BAKOZE iterabwoba.

Ruvuga ko hashingiwe ku ngingo ya 19 y’Itegeko ryo muri 2018 rivuga k’ukurwanya iterwabwoba, ribahamya ‘gukora iterabwoba’ aho ‘kugira uruhare’ (kuba ibyitso) mu iterabwoba.

Ibi ngo ni ko byagenze kuko ari bo bari abakuru b’umutwe w’Iterabwoba wa MRCD-FLN.

Mu mwaka wa 2021 Urukiko rukuru rwari rwanzuye ko Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte (Sankara) na Nizeyimana Marc ‘babaye ibyitso’ mu bikorwa by’Iterabwoba.

Ubushinjacyaha bwavuze ko iyi ngingo ari yo yatumye uru rukiko rubaha ibihano bwita ko ari bito.

Nyuma bwaje kujuririra Urukiko rw’ubujurire busaba ko Rusesabagina yakongererwa ibihano ntafungwe imyaka 25 gusa.

Bwajuririye kandi ko Sankara yakongererwa ibihano, igifungo cy’imyaka 20 yahawe kikongerwa.

Ni igihano asangiye na Nizeyimana

Kuri uyu wa Mbere taliki 04, Mata, 2022 Urukiko rw’Ubujurire rwasanze Urukiko Rukuru’ rwaribeshye’mu kwemeza ko Nsabimana, Rusesabagina na Nizeyimana Marc, ‘bagize uruhare’ mu byaha byakozwe n’abagize Umutwe wa MRCD-FLN.

Rwemeje ko, ahubwo, bakoze ibikorwa by’iterabwoba aho kubigira mo uruhare.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko iyo hadashingiwe ku mpamvu nyoroshyacyaha zijyanye no korohereza ubutabera, gukora akazi ndetse no kubuha amakuru, ibi byaha byo gukora iterabwobwa bihanishwa igifungo cya burundu.

Icyaha cyo kurema umutwe w’Ingabo utemewe, gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba hamwe n’ibindi, na byo birimo guhama Paul Rusesabagina wikuye mu rubanza kuva mu mwaka ushize, ubwo rwari rukirimo kuburanishwa mu rukiko Rukuru

Isomwa rirakomeje…

TAGGED:featuredRusesabaginaRwandaUrubanza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yageze Muri Zambia
Next Article Amafoto: Perezida Wa Zambia Yatembereje Kagame Mu Busitani Bw’Ibiro Bye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?