Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ururabo: Ni ibiki Biranga Ururabo Rwiza?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ururabo: Ni ibiki Biranga Ururabo Rwiza?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 November 2022 2:32 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu imurikagurisha riri kubera mu Buholandi, Abanyarwanda bamuritse indabo zabo zirakundwa kurusha izindi.  U Rwanda rwohereza hanze yarwo ibihingwa byinshi birimo n’indabo ziganjemo iz’iroza. Amaroza nayo agira amoko atandukanye bitewe n’igiti yamezeho, ubutaka giteyemo n’ubuhehere bw;ikirere buringaniye.

Ese ubundi ururabo ni iki?

Ururabo ni kimwe mu bice bigize igiti[ikinyabuzima], icyo gice kikagira akamaro ko gufasha mu kororoka kw’icyo giti. Hagati aho ariko, ntabwo ibimera byose birabya ngo bizane indabo. Ibimera birabya abahanga babyita Angiospermae.

Mu rurabo imbere( kuko narwo rugira ibice byinshi) habamo umuyoborantanga ari nayo intanga ngabo iyo zihuye n’ingore bikora igi rikawucamo bityo igiti kibangarurirwa.

Ibiti akenshi bibangurirwa n’iningwahabiri( insects) zirimo inzuki, ibivunvuri, amavubi… ndetse n’inyoni.

Kubangurira cyangwa kubangurirwa kw’ibiti abahanga babyita pollination.

Tugarutse ku ndabo, akamaro kazo harimo no kuba ibiribwa by’inigwahabiri, urugero nk’inzuki ziba zagiye guhova.

Mu guhova niho inzuki cyangwa izindi nigwahabiri zikura ibyangombwa zikoresha zikora ubuki.

Inzuki ni ingirakamaro mu buzima bw’ibimera n’ubw’abantu

Abahanga bavuga ko indabo ari zo zikurura inigwahabiri kugira ngo zize zizibangurire bityo nazo zihakure ibyo zikeneye mu mibereho yazo.

Nta ndabo ziri ku isi, nta mbuto zakwera bityo n’ibiribwa bikubiyemo ibinda abantu indwara nk’imbuto byagabanuka, indwara zishingiye ku mirire mibi zikaganza.

Mu  rwego rw’ubucuruzi, ururabo rwiza rurangwa n’iki?

Umwe  mu bakozi  bo mu kigo gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi, NAEB, avuga ko ubusanzwe kugira ngo umuntu amenye ururabo rwiza, abibwirwa no kurukoraho akumva uko rususiye.

‘Uko rususiye’ bivuze ko ururabo rukomeye, ukoraho ukumva rufite ibabi rufatika biba bivuze ko urwo rurabo ari rwiza, rushobora kumara igihe rutaruma cyangwa ngo rwangirije mu bundi buryo.

Indi ngingo abareba iby’indabo bareberaho iyo bajya kwemeza ko ari rwiza ni indeshyo yarwo.

Ururabo rurerure ruba ari rwiza kubera ko umuntu aba ashobora kurushyira mu ivaze rukagaragara. Indabo ngufi zigora abantu kuzitaka.

Indi ngingo ya gatatu baheraho bavuga ko ururabo runaka ari rwiza ni ibara ryarwo.

Indabo zifite amabara agaragara cyane nizo nziza kubera ko ngo bidasaba umuntu kuzegera ngo azibone. Ngo indabo zifite amabara bita ko ‘apika’ nizo abacuruzi bakunda kubera ko n’abaguzi babona ubwiza bwazo vuba.

Mu mabara menshi y’indabo, amaroza niyo akundwa. Icyakora nayo agira amabara menshi.

Igihugu cya mbere kigura indabo nyinshi z’u Rwanda ni u Buholandi.

Amafoto ya zimwe mu ndabo u Rwanda rwamuritse mu Buholandi:

Amaroze atukura niyo akundwa kurusha izindi ndabo
Ururabo rususiye neza nirwo rutinda kuma
u Buholandi nicyo gihugu cya mbere kigura indabo z’u Rwanda nyinshi
Abahanga bavuga ko indabo ndende ziba nziza kurushaho
TAGGED:BuholandifeaturedInzukiUbucuruziUrurabo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Jean Marie Vianney Gatabazi Yakuwe Muri Guverinoma
Next Article Dosiye Y’Umugore W’Umunyamakuru Nsengimana N’Uvugwaho Kumufasha Mu Cyaha Zagejejwe Mu Bushinjacyaha
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?