Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: USA: Abantu Umunani Barashwe Barapfa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

USA: Abantu Umunani Barashwe Barapfa

admin
Last updated: 17 March 2021 7:32 pm
admin
Share
SHARE

Abantu umunani biganjemo abagore bakomoka ku mugabane wa Aziya bishwe barashwe mu bikorwa byabereye ahantu hatatu hatandukanye, umusore ukekwaho ubwo bwicanyi akaba yatawe muri yombi.

Ubwo bwicanyi bwatangiye mu gitondo ubwo abantu batanu barasirwaga ahakorerwa ibyo kugorora ingingo(massage) hazwi nka Young’s Asian Massage, mu gace ka Acworth muri Leta ya Georgia.

Abantu babiri bahise bitaba Imana, batatu bajyanwa kwa muganga igitaraganya ariko babiri muri bo bapfa bazize ibikomere. Mu bari bamaze gupfa uko ari bane, babiri bari abagore bakomoka muri Aziya mu gihe abandi bari umugore n’umugabo b’Abazungu.

Nyuma y’iminota 50 Polisi yaje kumenya ko ahazwi nka Gold Spa mu gace ka Buckhead muri Atlanta habereye ubujura bwitwaje intwaro, ihasanga imirambo y’abagore batatu.

Mu gihe abapolisi bari bakiri aho, bakiriye amakuru ko hafi aho kuri Aromatherapy Spa habereye ukurasana, bahasanga umugore warashwe arapfa.

Korea y’Epfo yaje kwemeza ko abantu bane mu bishwe bari abaturage bayo.

Umuyobozi wa Polisi ya Atlanta Rodney Bryant yatangaje ko aho abapfuye barasiwe, amashusho yafashwe na kamera (camera) zo ku muhanda yerekanye ko imodoka imwe yageze aho hantu hose, ku buryo uwari uyirimo ari we wakoze ubwo bwicanyi.

Nyuma y’amasaha abiri igitero cya nyuma kibaye, Polisi y’akarere ka Crisp mu bilometero 241 mu majyepfo ya Atlanta yamenyeshejwe ko ukekwaho ubwo bwicanyi witwa Robert Aaron Long arimo kwerekezayo.

Inzego zibishinzwe zahise zimukurikira aho yari mu modoka ya Hyundai Tucson y’umukara, ahita atabwa muri yombi.

Ntabwo impamvu yateye ubwo bwicanyi iramenyekana, gusa hari ubwoba ko bwari bugambiriye abaturage bakomoka muri Aziya.

Abo baturage bakomeje kwibasirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kenshi bakitirirwa ko bari inyuma y’uburyo icyorezo cya COVID-19 cyakajije umurego.

Mu cyumba cya Massage hamwe mu harasiwe bariya bantu
Imodoka imwe yagaragaye ahabereye ubu bwicanyi hose
Uyu musore yagendaga muri Hyundai Tucson y’umukara
Robert Aaron Long yatawe muri yombi
TAGGED:AmasasufeaturedKurasaPolisiRobert Aaron LongUSA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Isi Ituwe N’Amoko Angahe Y’Ibinyabuzima?…Ibisubizo By’Impuguke
Next Article Leta Igiye Gutangaza Ibipimo Bishya By’Imisoro y’Ubutaka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?