Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Muri Guverinoma Y’Abatabazi Yafashwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Muri Guverinoma Y’Abatabazi Yafashwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 April 2024 2:29 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikinyamakuru Echo d’Afrique cyatangaje ko Me Stanislas Mbonampeka w’imyaka 82 wabaye Minisitiri w’ubutabera muri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yafatiwe mu Bubiligi.

Ni amakuru yatinze kumenyekana kuko yafashwe taliki 28, Werurwe, 2024 ariko bitinda gutangazwa.

Iby’uko yafashwe kandi byahamijwe n’abo mu muryango we babibwiye ikinyamakuru Echo d’Afrique.

Nyuma yo gufatwa yagiye gufungirwa ahitwa Haren mu Majyaruguru y’Umurwa mukuru w’Ububiligi, Brussels.

Me Stanislas Mbonampeka yari atuye i Ndera ubu ni mu Karere ka Gasabo.

Abatutsi bahoze batuye muri iki gice bazi uruhare yagize mu iyicwa cy’Abatutsi bari batuye hafi ya Seminari ya Ndera, bamwe bayiciwemo abandi bicirwa mu kigo kivura indwara zo mu mutwe cya CARAES Ndera ndetse no kuri Paruwasi iri hafi aho.

Mbonampeka akomoka mucyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, akaba yarigeze kuba umusirikare ariko aza kubivamo ajya kuminuza mu mategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yabaye umwunganizi mu by’amategeko, aza no gushaka umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Repubulika w’agateganyo Dominique Mbonyumutwa.

Uwo mukobwa yari yaramubyaranye na Marie Claide Mukamugema, umugore wa Mbonyumutwa.

Yigeze kuyoboka PL

Mbonampeka ni umwe mu batangije ishyaka Parti Libéral, PL hamwe na nyakwigendera Lando n’abandi.

Icyakora mu mwaka wa 1993 we na Mugenzi Justin na Agnès Ntamabyariro Rutagwera baje kuryiyomoraho bashinga iryo bise PL Powe ryifatanyije na MRND na CDR.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Minisitiri w’ubutabera, na we yitabiriye gahunda ya Leta yo kurimbura Abatutsi ahereye aho yari atuye i Ndera.

Interahamwe z’i Ndera ndetse n’abasirikari babaga kwa Gen Déogratias Nsabimana kuko na we ni ho yari atuye, nibo biraye mu Batutsi bari batuye muri ako gace, barabica.

Bacunze Ababiligi bamaze gusiga Abatutsi babajyamo barabica taliki ya 11, Mata, 1994.

Mbonampeka yahungiye mu cyahoze ari Zaïre, nyuma ajya muri Côte d’Ivoire bamwima ubuhungiro.

Yaje kujya mu Bufaransa abifashijwemo n’abandi bagize uruhare muri Jenoside ariko yimwa ubuhungiro nyuma umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu CPCR zimushyiriraho impapuro zimufata mu mwaka wa 2008.

Bivugwa kandi ko Mbonampeka kandi yari umunyamigabane wa RTLM.

IBUKA ivuga ko nubwo yatinze gufatwa ariko byibura yafashwe…

Perezida wa IBUKA Dr. Philbert Gakwenzire yabwiye Taarifa ko kuba ubutabera bwaratinze gufata Me Stanislas Mbonampeka ariko byibura afashwe.

Ku ngingo y’uko kuba ashaje byaba intandaro y’uko ataburanishwa neza nk’uko byagizwe impamvu kuri Felisiyani Kabuga, Dr. Gakwenzire Philbert uyobora IBUKA avuga ko ibyo bitagombye kuba ikibazo kubera ko kuba ushaje bitavuga ko n’ibyaha wakoze bishaje.

Ati: “ Kuba umuntu ashaje ntibiba bivuze ko n’ibyaha yakoze bishaje. N’ubwo yatinze gufatwa, ariko ubwo yafashwe ni ibyo kwishimira”.

Asaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza kwihangana kuko abakoreye Jenoside bazaburanishwa igihe icyo ari cyo cyose bazafatirwa.

TAGGED:AbatutsifeaturedGakwenzireIBUKAJenosideMbonampekaNdera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burundi: Abayoboke Ba Agathon Rwasa Bari Guhunga Igihugu
Next Article Umwe Mu Batoza Ba APR FC Yapfuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guverineri W’Intara y’Amajyaruguru Asaba Abaturage Kwitabira Gutera Ibiti

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Abanyarwandakazi Bafite Ubumuga Bwo Kutabona Barataka Kubera Ihohoterwa

Umukobwa Wo Mu Ruhango Bamusanze Mu Cyumba Cy’Umusore Yapfuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

FDLR Yarwanye Na Mai Mai

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Kagame Yibukije Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Ko Ruswa Ikiri Ikibazo

Imitangire Ya Serivisi Ntiranoga- RGB

You Might Also Like

Ubukungu

RDB Yongereye Amasaha Yo Gufungura Utubari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

DJ Toxxyk Akurikiranyweho Kugonga Umupolisi Agapfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ibishanga Bya Kigali Byangizwa N’Ababisukamo Amazi Yanduye- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Abana Bafite Ubumuga Baracyahishwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?