Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye Bwana Issoufou Mahamadou wayoboye Niger, akaba yari amaze iminsi mu Rwanda mu Nama mpuzamahanga yigaga uko ibihugu byakomeza kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima biba mu byanya bikomye.
Ni Inama nyafurika bise Africa Protected Areas Congress.
Nta makuru aratangazwa ku bikubiye mu biganiro hagati ya Perezida Kagame na Issoufou Mahamadou.
This morning, President Kagame held a courtesy meeting with the former President of Niger @IssoufouMhm who is in Rwanda for the Africa Protected Areas Congress #APAC2022 pic.twitter.com/6yQ2w7Vijg
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) July 23, 2022
Mahamadou Issoufou ni umunyapolitiki wayoboye Niger guhera taliki 07, Mata, 2011 kugeza Taliki 02, Mata, 2021.
Mbere y’aho ni ukuvuga hagati y’umwaka wa 1995 n’uwa 1996 yabaye Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Niger.
Yari yarabanje kuba Minisitiri w’Intebe wa Niger guhera mu mwaka wa 1993 kugeza mu mwaka wa 1994.
Buri uko habaga Amatora y’Umukuru w’igihugu Issoufou yariyamamazaga ngo arebe ko yatorwa ariko bikanga.
Guhera mu mwaka wa 1993 kugeza mu mwaka wa 2016 yarabikoraga bikanga.
Intsinzi yayigezeho mu mwaka wa 2011. Icyo gihe yari atsinze Mamadou Tandja.
Yarangije manda ze ebyiri zateganywaga n’Itegeko nshinga rya Niger ntiyahirahira ngo arahindura itegeko nshinga ndetse biza no gutuma ahabwa igihembo cyo kumushimira imiyoborere ya Demukarasi yerekanye.
Icyo gihembo kitwa Ibrahim Prize akaba yaragihawe muri Werurwe, 2021.