Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uwashinjwaga Kuroha Abana 13 Muri Nyabarongo Yakatiwe Umwaka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Uwashinjwaga Kuroha Abana 13 Muri Nyabarongo Yakatiwe Umwaka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 August 2023 8:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Muhanga haravugwa inkuru y’umugabo witwa Jean Pierre Ndababonye washinjwaga ‘kuroha nkana’ abana 13 muri Nyabarongo hakarokoka batatu wakatiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya Fw 500.000.

Yiraguye avuga ko yahabwa igifungo gisubitse kuko atabikoze ku bushake kandi ko no muri abo bana harimo bishywa be babiri(2).

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye nirwo rwemeje ko Ndababonye Jean Pierre bahimba Nyakazehe ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi ‘budaturutse ku bushake.’

Mu bana barohamye bagapfa harimo babiri yari abereye Nyirarume.

Kopi y’Icyemezo cy’urukiko ivuga ko Jean Pierre Ndababonye asonewe gutanga amagarama y’urubanza angana n’amafaranga ibihumbi icumi (Frw10,000).

Icyo cyemezo kivuga ko urukiko rwategetse ko ubwato bwafatiriwe butezwa cyamunara, amafaranga agashyirwa mu isanduku y’Akarere ka Muhanga.

Mu iburanisha ryabaye taliki 08, Kanama, 2023 Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Nyamabuye bwari bwasabiye uriya mugabo igifungo cy’imyaka ibiri agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2.

Hari mu iburansha ryabereye mu ruhame, mu Mudugudu wa Cyarubambire,  Akagari ka Matyazo Umurenge wa Mushishiro.

Ubushinjacyaha bwashinjaga Ndababonye ko yashutse umwana w’imyaka 14 y’amavuko kwambukana bagenzi be 12 mu bwato, kandi ubwato bwaragenewe gutwara abantu batatu(3) gusa.

Mu rubanza Ndababonye Jean Pierre yaburanye asaba  Urukiko imbabazi, avuga ko yahabwa igifungo gisubitse kuko atabikoranye ubushake.

Imibiri Y’Abana Baguye Muri Nyabarongo Yabonetse Muri Metero 17

TAGGED:AbanafeaturedIgihanoMuhangaNyabarongoUbwato
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Girinka Yavuguruwe
Next Article Umukinnyi W’u Rwanda Yatorotse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Imisemburo Y’Abagore Niyo Ibatera Kurwara Umutwe Kenshi

Bigenda Gute Ngo Umubiri Wakomeretse Wisane?

DRC: Aba Wazalendo Bongeye Kuba Benshi Muri Uvira

Rayon Sports Yatandukanye Na Kapiteni Wayo Bamaranye Imyaka Ibiri N’Igice

I Goma Hageze Imiti Y’Ibibembe N’Igituntu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?