Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uwashushanyaga Intumwa Y’Imana Muhammad Yapfuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Amadini N'Iyobokamana

Uwashushanyaga Intumwa Y’Imana Muhammad Yapfuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 October 2021 6:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyabugeni wabujijwe kenshi gushushanya Intumwa y’Imana Muhammad ariko akabyanga ukomoka muri Suède witwa Lars Vilks yaguye mu mpanuka nyuma y’uko imodoka ye igonganye n’ikamyo.

Yari ari mu modoka ya Polisi kuko Leta yari yaramuhaye abapolisi bagomba kumurinda aho ari hose.

Imodoka yari arimo n’abapolisi bamurindaga yahiye irakongoka

Icyemezo cyo kumuha abapolisi bamurinda cyafashwe na Guverinoma nyuma y’uko mu mwaka wa 2015, yarokotse amasasu yarashwe n’umugabo waje gufatwa nyuma.

Ni mu gitero yagabweho hashize igihe gito asohoye igishushanyo cy’Intumwa y’Imana Muhammad kandi kizira ko hagira umushushanya.

Hari benshi bamuhigaga ngo bamuhitane

Gushushanya Intumwa y’Imana Muhammad bihanishwa igihano cy’urupfu.

Kubera ko mu Burayi haba icyo bita ‘ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo’, hari bamwe mu banyamakuru n’abanyabugeni batinyuka gushushanya Muhammad kandi kizira.

Uko gushirika ubwoba kwabo ariko hari bamwe bakuzize, baricwa, abamenyekanye cyane kurusha abandi ku isi bakaba ari abakoreraga ikinyamakuru Charlie Hebdo nyuma yo gushushanya Muhammad.

Abavandimwe babiri b’Abisilamu bagabye igitero kuri Charlie Hebdo bica abanyamakuru bari bamaze iiminsi bashushanyije Muhammad

Bishwe tariki 07, Mutarama, 2015 bazize amasasu barashwe n’abavandimwe babiri b’Abisilamu bitwa Saïd na Chérif Kouachi.

Aba basore binjiye mu cyumba abanyamakuru ba Charlie Hebdo bakoreragagamo banyanyagizamo amasasu hapfa abantu 12 hakomereka abandi 11.

Hari saa tanu n’igice za mu gitondo.

Tugarutse ku byaraye bibaye kuri uriya munyabugeni wo muri Suède, ibinyamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko yari kumwe n’abapolisi babiri nyuma imodoka bari barimo irenga umuhanda isekurana n’ikamyo bose barapfa.

Umushoferi y’ikamyo yakomeretse cyane kandi imodoka ya Polisi hahiye irakongoka.

Lars Vilks w’imyaka 75 yahigishwaga uruhindu n’abayoboke ba Islam bamuziza ko yigeze gushushanya Intumwa y’Imana Muhammad iri kumwe n’imbwa yapfuye.

Icyo gihe hari mu mwaka wa 2007.

Ikinyamakuru cyo muri Suède kitwa Expressen kivuga ko Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza ryo kumenya mu by’ukuri icyateye iriya mpanuka.

Umushoferi yatabawe ajyanwa kwa muganga ariko nagarura akabaraga azahatwa ibibazo na Polisi.

TAGGED:featuredImanaIntumwaMuhammadSuede
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto: I Dubai Kagame Yasuye Aho U Rwanda Rumurikira Ibyarwo
Next Article Abanyarwandakazi 7 Mu Bagore Bitezweho Guteza Imbere Afurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?