Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uwitwa Bihirabamwe Yibye $9000 Ntibyamuhira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Uwitwa Bihirabamwe Yibye $9000 Ntibyamuhira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 April 2024 3:03 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubugenzacyaha bwafashe abagabo babiri bafitanye isano bakurikiranyweho ubujura n’ubufatanyacyaha mu kwiba $9,500. Abo ni Bihirabake Jerôme na Mbonigaba Jean Bosco.

Umugore wibwe yabwiye itangazamakuru ko yakoze ikosa ryo kwizera umukozi we, aza kumwiba.

Ubugenzacyaha bwaraperereje buza gufata abo bantu bamaze gukoreshamo arenga $1000, asigaye burayagaruza.

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha Dr. Thierry B.Murangira yavuze ko uwibwe yagize amakenga meza yihutira kujya gutanga ikirego, agasaba n’abandi kubigenza batyo kuko bifasha mu gutuma ibyibwe bigaruzwa vuba.

Murangira avuga ko ubwo bagezwagaho icyo kirego, bihutiye kugikurikirana, umwe muri abo bantu aza gufatwa.

Uwafashwe yabwiye mugenzi we ati: “So ntakwanga akwita nabi, burya koko bihirabamwe , dore ndafashwe!”

Nibwo abagenzacyaha bagiye basanga yaratabye ayo madolari barayafata barayegeranya baza no gusanga hari amafaranga y’u Rwanda yari yayavunjishijemo nayo barayafata bayasubiza nyira yo.

Abafashwe beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu

Nyuma yo kuyahabwa, uwari wayibye yashimye ubugenzacyaha bwamutabaye bumugaruriza imari, hakiri kare.

Icyakora agira inama abandi bakire bafite abo bakoresha kujya baba maso, bakirinda kwizera abakozi babo.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B.Murangira nawe agira abantu inama yo kwirinda gutwara amafaranga mu ntoki ahubwo bakayashyira ku ikoranabuhanga no muri za Banki.

Yasubijwe amafaranga ye
TAGGED:AmadolariAmafarangafeaturedMurangira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubushinwa Bwagiriye Amerika Inama Y’Uburyo Babana Amahoro
Next Article Nyanza: Abanyerondo Babiri Bishwe N’Ikamyo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?