Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uwo Biden Ashaka Gushinga CIA Nawe Yikanga U Bushinwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Uwo Biden Ashaka Gushinga CIA Nawe Yikanga U Bushinwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 February 2021 6:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugabo witwa William Burns niwe Perezida Joe Biden ashaka gushinga CIA. Burns yavuze ko uko byagenda kose USA itagomba kujenjekera u Bushinwa kuko ari ikibazo ku buhangange bwayo kandi mu nzego nyinshi.

Ambasaderi William Burns yamaze imyaka 30  ahagarariye USA mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo mu Burasirazuba Bwo Hagati.

Ku munsi w’ejo hashize yabwiye Komite ya Sena ishinzwe ubutasi ko USA igomba guhora icungira hafi u Bushinwa kuko ari igihugu gifite imigambi yo kuyikura ku buyobozi bw’isi.

Kuri we u Bushinwa bwo muri iki gihe buteje akaga USA kurusha uko byahoze mbere kuko umugabo ubuyoboye[Xi Jinping] afite imigambi migari yo kubugira igihangange.

Yabwiye Komite ya Sena ati: “ Hari ahantu henshi kandi hadasiba kwiyongera u Bushinwa bukomeje kutubera ikibazo. Ni igihugu kitorohera abantu.”

Burns avuga ko u Bushinwa buri gukora uko bushoboye kugira ngo bugere ku ntego zabwo kandi yongeraho ko bubikora neza k’uburyo budakomwe mu nkokora bwagera kuri byinshi kandi mu gihe gito.

Ikindi avuga ko gitangaje kandi kigomba kwitonderwa ni uko u Bushinwa bushaka no kugira ijambo ku Banyamerika ubwabo.

Avuga ko kugira ngo USA ishobore guca intege u Bushinwa ari ngombwa ko Abademukarate n’aba Repulicans bahuza umugambi bagakorera hamwe.

Kuri we, guhangana n’u Bushinwa ‘ntibigomba kuba ibya bamwe.’

Avuga ko guhangana n’u Bushinwa bitandukanye cyane no guhangana n’u Burusiya bwaba ubw’ubu cyangwa ubwo mu Ntambara y’Ubutita kuko u Bushinwa bwo ari ikibazo kuri USA haba mu bya gisirikare, mu ikoranabuhanga no mu bukungu.

Ikindi ni uko u Burusiya kuri we ari igihangange cyacitse intege n’ubwo Vladmir Putin ajya ashaka kububyutsa.

CIA ivuga ko kwiga isi n’abayituye bitanga uburyo bwo kwirindira umutekano

Komite ya Sena yose yemeye kandidatire ya William Burns.

Niwe ugiye kuba umuyobozi wa CIA wa mbere wabaye Ambasaderi kuko abandi babaga barabaye abasirikare cyangwa abakozi basanzwe muri CIA cyangwa muri Ambasade za USA hirya no hino ku isi.

William Burns yahagarariye USA mu bihugu birimo u Burusiya na Jordan.

Yakoze akazi gatandukanye i Washington mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Agiye gusimbura David S.Cohen wayoboraga CIA by’agateganyo.

Uyu nawe yayoboye CIA asimbuye Madamu Gina Haspel.

TAGGED:BidenBurnsBushinwafeaturedWilliam
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hasabwe Iperereza Rishya Ku Ruhare Rw’U Bufaransa Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi
Next Article Ikigo Ndangamuco Cy’Abafaransa Kigiye Kongera Gufungurwa Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?