Ferron Velentin ukinira Total Direct Energie yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda 2021, kahagurukiye i Kimironko mu Mujyi wa Kigali kagasorezwa i Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, mu ntera ya kilometero 123.9.
Uyu musore yakoresheje 3h13’47”, akurikirwa na Rolland Pierre ukinira B&B Hotels bakoresheje ibihe bingana, bakarushanwa gusa ibinyacumi by’ibihe.
Kera kabaye umunyarwanda yaje hafi, ubwo Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite yazaga ku mwanya wa gatatu akoresheje 3h13’51’’.
Undi munyarwanda waje mu icumi ba mbere ni Nsengimana Jean Bosco ukinira Team Rwanda, wakoresheje 3h14’33’’.
Ku rutonde rusange, Umunya-Colombia Sanchez Vergara ukinira Team Medellin yisubije umwenda w’umuhondo aho amaze gukoresha muri rusange 13h20’18’’. Akurikiwe n’Umunyamerika Hoehn Alex ukinira Wildlife Generation, na we umaze gukoresha 13:20’18’’.
Muri rusange abakinnyi bamaze gusiganwa ibilometero 513.6.