Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Victory TV Yabujijwe Kongera Kwerekana Imikino Ya Premier League na UEFA Champions League
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoUbutabera

Victory TV Yabujijwe Kongera Kwerekana Imikino Ya Premier League na UEFA Champions League

admin
Last updated: 27 September 2021 12:55 pm
admin
Share
SHARE

Ihuriro ry’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA), ubuyobozi bwa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza (Premier League) na Canal + International nk’ikigo gifite uburenganzira bwo kwerekana mu Rwanda imikino bategura, batangaje ko bakiriye icyemezo cy’urukiko kibuza Victory TV kongera gukora ubujura bw’amashusho binyuze mu kwerekana imikino idafiteho uburenganzira.

Urukiko rwaherukaga gutegeka Victory TV Ltd guhagarika kwerekana mu Rwanda imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza na UEFA Champions League kuko nta burenganzira ibifitiye, ahubwo bufitwe na Canal +.

Kiriya kigo nticyahise kibihagarika, ahubwo cyitabaje Urukiko rw’ubujurire narwo rutesha agaciro ubusabe bwacyo mu cyemezo No RCOMAA 00093/2020 / CA, cyatanzwe ku ya 16 Nyakanga 2021.

Rwemeje ko hakomeza kubahirizwa icyemezo cy’urukiko rwa mbere, rwategetse ubuyobozi bya Victory TV guhagarika kwerekana ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butemewe imikino y’icyiciro cya mbere cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza ndetse n’imikino ya UEFA Champions League.

Itangazo rihuriweho rikomeza riti “UEFA, Premier League na Canal + International bizeye ko uburenganzira bwabo buzubahirizwa byimazeyo na Victory TV nyuma y’iki cyemezo.”

“Aba bafatanyibikorwa bizeye ubutabera bw’u Rwanda bafatanyije na RURA (Ikigo ngenzuramikorere) kugira ngo bakomeze bakurikirane ishyirwamubikorwa ry’icyi cyemezo kugirango Victory TV idakomeza kubangamira inyungu zabo.”

UEFA na Premier League bavuga ko kwerekana amashusho y’amarushanwa yabo batabiherewe uburenganzira ari ukubangamira uburenganzira ku mutungo bwite, kandi bishimiye iki cyemezo cyatanzwe n’urukiko mu kurengera inyungu zabo.

Amakuru yemeza ko nyuma y’icyemezo cya kabiri, Victory TV yahise ihagarika kwerekana iriya mikino.

TAGGED:Canal +featuredPremier LeagueVictory TV
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Col Theoneste BAGOSORA YAPFUYE
Next Article Abantu 28 Bafatiwe Mu Birori By’Isabukuru y’Umuraperi Khalfan
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?