Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: WhatsApp, Instagram Na Facebook Byaviriyeho Rimwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ikoranabuhanga

WhatsApp, Instagram Na Facebook Byaviriyeho Rimwe

Last updated: 04 October 2021 6:58 pm
Share
SHARE

Abakoresha imbuga nkoranyambaga zikunzwe cyane za WhatsApp, Instagram na Facebook baguye mu kantu ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, ubwo zavagaho zose ku buryo nta wabashaga kuzikoresha mu bice byinshi by’Isi.

Izi mbuga zavuyeho ahagana 17:30, ku buryo kuzikoresha mu buryo bwa ‘web’ zitemeraga gufunguka.

Kuri ‘applications’ bwo zemeraga gufunguka, ariko kubera ko zitakoraga ntiwashoboraga kubona ubutumwa bushya cyangwa ikindi kintu cyose gishobora guhinduka. Ntabwo byashobokaga kwakira cyangwa kohereza ubutumwa haba kuri WhatsApp, Facebook na Instagram.

We’re aware that some people are experiencing issues with WhatsApp at the moment. We’re working to get things back to normal and will send an update here as soon as possible.

Thanks for your patience!

— WhatsApp (@WhatsApp) October 4, 2021

Izi mbuga nkoranyambaga eshatu ni iz’ikigo Facebook Inc, ndetse zifashisha ibikorarwamezo zisagira ku buryo kuva ku murongo icyarimwe bifitanye isano ya hafi.

Izindi mbuga zishamikiyeho nka Facebook Workplace, Oculus n’izindi na zo zahagaze.

Usuye nk’urubuga rwa Instagram, hahitaga hiyanduka ubutumwa “5xx server error,” ku buryo bigaragara ko ikibazo nyamukuru gishingiye ku bubiko bw’amakuru yose ajyanye n’urubuga buzwi nka ‘server’.

We’re aware that some people are having trouble accessing our apps and products. We’re working to get things back to normal as quickly as possible, and we apologize for any inconvenience.

— Meta (@Meta) October 4, 2021

Abahanga mu by’ikoranabuhanga batangaje ko iki kibazo cyahagaritse uburyo butuma iyo umuntu ashakishije urubuga runaka kuri internet rubasha kuboneka ( Domain Name Server fail), ku buryo iyo wanditse urwo rubuga, internet idashobora kumenya aho irushakira.

Nta kintu Facebook iratangaza ku mpavu zateye ikibazo.

Ibi byose bibaye mu gihe iki kigo kiri ku gitutu, aho gishinjwa n’umwe mu bahoze ari abakozi bacyo ko cyashyize imbere kubona inyungu aho kwita ku mutekano w’abakoresha imbuga zacyo.

Kugeza muri Kamena 2021 Facebook yonyine nk’urubuga yabaraga abayikoresha miliyari 1.91 ku munsi, bazamutseho 7% ugereranyije n’umwaka ushize.

Urebye abakoresha porogaramu zihurira mu muryango wa Facebook zirimo na Instagram, WhatsApp na Messenger, bibarwa ko ababikoresha buri munsi bagera muri miliyari 2.76, aho biyongereyeho 12%.

Instagram and friends are having a little bit of a hard time right now, and you may be having issues using them. Bear with us, we’re on it! #instagramdown

— Instagram Comms (@InstagramComms) October 4, 2021

TAGGED:FacebookfeaturedInstagramWhatsApp
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyeshuri 6500 Babuze Ku Munsi w’Ibizamini Bya Leta
Next Article Uwahoze Ari Umugore Wa ‘Perezida’ Mugabe Ntayemeranya Na Leta Ya Zimbabwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?