WhatsApp, Instagram Na Facebook Byaviriyeho Rimwe

Abakoresha imbuga nkoranyambaga zikunzwe cyane za WhatsApp, Instagram na Facebook baguye mu kantu ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, ubwo zavagaho zose ku buryo nta wabashaga kuzikoresha mu bice byinshi by’Isi.

Izi mbuga zavuyeho ahagana 17:30, ku buryo kuzikoresha mu buryo bwa ‘web’ zitemeraga gufunguka.

Kuri ‘applications’ bwo zemeraga gufunguka, ariko kubera ko zitakoraga ntiwashoboraga kubona ubutumwa bushya cyangwa ikindi kintu cyose gishobora guhinduka. Ntabwo byashobokaga kwakira cyangwa kohereza ubutumwa haba kuri WhatsApp, Facebook na Instagram.

- Kwmamaza -

Izi mbuga nkoranyambaga eshatu ni iz’ikigo Facebook Inc, ndetse zifashisha ibikorarwamezo zisagira ku buryo kuva ku murongo icyarimwe bifitanye isano ya hafi.

Izindi mbuga zishamikiyeho nka Facebook Workplace, Oculus n’izindi na zo zahagaze.

Usuye nk’urubuga rwa Instagram, hahitaga hiyanduka ubutumwa “5xx server error,” ku buryo bigaragara ko ikibazo nyamukuru gishingiye ku bubiko bw’amakuru yose ajyanye n’urubuga buzwi nka ‘server’.

Abahanga mu by’ikoranabuhanga batangaje ko iki kibazo cyahagaritse uburyo butuma iyo umuntu ashakishije urubuga runaka kuri internet rubasha kuboneka ( Domain Name Server fail), ku buryo iyo wanditse urwo rubuga, internet idashobora kumenya aho irushakira.

Nta kintu Facebook iratangaza ku mpavu zateye ikibazo.

Ibi byose bibaye mu gihe iki kigo kiri ku gitutu, aho gishinjwa n’umwe mu bahoze ari abakozi bacyo ko cyashyize imbere kubona inyungu aho kwita ku mutekano w’abakoresha imbuga zacyo.

Kugeza muri Kamena 2021 Facebook yonyine nk’urubuga yabaraga abayikoresha miliyari 1.91 ku munsi, bazamutseho 7% ugereranyije n’umwaka ushize.

Urebye abakoresha porogaramu zihurira mu muryango wa Facebook zirimo na Instagram, WhatsApp na Messenger, bibarwa ko ababikoresha buri munsi bagera muri miliyari 2.76, aho biyongereyeho 12%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version